Ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza bwemereye itangazamakuru ryacu ko hari abaganga bo ku kigonderabuzima cya Busoro mu karere ka Nyanza batawe muri yombi bakekwaho guha serivisi mbi umuturage.
Abakurikiranye aya makuru bavuga ko hari umusore wagiye kwivuriza kuri kiriya kigonderabuzima babona ko muri system harimo ikibazo kuri mituweli ye bamwohereza kujya kubikosoza ku kagari ajyayo asanga ntibaraza bigendanye n'intege nke ze kubera uburwayi ahita asubira mu rugo maze arapfa.