Akarere ka Musanze gahagaze he mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro?
Umuyobozi w'Akarere, Nsengimana Claudien, yabikomojeho avuga ko mu gihe gito Ikipe ya Musanze FC izaba yabonye ‘tapis’ ndetse hari gushakwa ubutaka bwo kubakaho stade nshya mu rwego rwo kuyihuza n’icyerekezo cy’Umujyi wa Musanze. #RBAAmakuru #WaramutseRwanda
➡️https://t.co/GoPb3RhHHH
Mu Kiganiro #WaramutseRwanda gitambuka kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatatu, turakira Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, mu Gace kihariye kitwa “Ganira na Meya.”
Dusangize igitekerezo cyangwa ikibazo wifuza ko tumukubariza ku byerekeye iterambere rya Musanze n’izindi ngingo. #RBAHafiYawe
📸AMAFOTO📸
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa n’Umushoramari Denis Karera ni abatumirwa wacu mu kiganiro #WaramutseRwanda cyo kuri uyu wa Kabiri, kigaruka ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda mu rwego rw’ubukungu mu myaka 32 ishize.
Muri iki Cyumweru u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 32, Umunsi wo Kwibohora.
Minisitiri Murangwa yavuze ko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw’u Rwanda bumaze kwikuba inshuro 10 kuko bwavuye kuri miliyari 1,4 z’amadolari mu 1994/1995 bukaba bugeze kuri miliyari 14$, aho buri mwaka buzamuka nibura 8%. #RBAAmakuru #WaramutseRwanda
Mu Kiganiro #WaramutseRwanda cyo kuri uyu wa Kabiri, turakira Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aho atuganiriza ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda mu rwego rw’ubukungu mu myaka 32 ishize.
Ni kuri Televiziyo Rwanda saa 7:00 kugera saa 09:30. #RBAHafiYawe
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, turabana mu Kiganiro #WaramutseRwanda gitambuka kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatatu, mu Gace ka “Ganira na Meya”.
Dusangize igitekerezo cyangwa icyo wifuza kumubaza ku ngingo zitandukanye. #RBAHafiYawe
It has been an absolute privilege to serve as a Cabinet Member under the visionary leadership of our President.
What a welcome learning curve.
I am deeply grateful, Your Excellency President @PaulKagame, for the sustained trust placed in me to continue contributing to the development of our beloved Rwanda. I look forward to the new chapter and I’ll give it my all!
Mu Kiganiro #WaramutseRwanda gitambuka kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatatu, turakira Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, mu Gace kihariye kitwa “Ganira na Meya.”
Dusangize igitekerezo cyangwa ikibazo wifuza ko tumukubariza ku byerekeye iterambere rya Gicumbi n’izindi ngingo. #RBAHafiYawe
🚨MURARARITSWE 🚨
Mu kiganiro #WaramutseRwanda cyo ku wa Kabiri tuzaganira ku cyerekezo cy'u Rwanda cyo kwihaza ku mazi n'amashanyarazi.
Umutumirwa wacu ni Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, uzadusobanurira aho intego Igihugu cyihaye igeze ndetse n'ibiteganywa gukorwa mu bihe biri imbere.
Ntimuzacikwe n'iki kiganiro gitangira Saa 7:00 kuri Televiziyo Rwanda. #RBAHafiYawe
Ibiciro ku isoko ryo mu Rwanda muri Mata 2026 byiyongereye ku kigero cya 13% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize wa 2025.
Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 23,7% na ho iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongeraho 21,3%.
Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8% mu gihe iby’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70%. #RBAAmakuru
📈In February 2026, #Rwanda’s industrial production increased by 3.7% compared to February 2025.
🚨Manufacturing led all other production activities.
➡️Explore the Index of Industrial Production in detail by clicking the link https://t.co/55SIHQq2W9
#RwandaStatistics