@freddy_only7 @MTNRwanda Ubu jye negereje ko bicyemuka ubundi amafaranga mfite kuri MTN nkayakuraho ndayashyiraho kuri BK kuko @MTNRwanda iba yantegushye
Kuko kuri BK kohereza amafaranga kuri MTN cg Airtel birakunda
🔯 ORLion/ OTPromises III UPDATES
🚨 IRAN IRASHE IBISASU BIGANA MURI ISRAEL; UBWONGEREZA NA AMERIKA MU NAMA Y’INGENZI Y’UMUTEKANO
📆 Itariki: 19 Kamena 2025 | Saa 6:00 z’ijoro (amasaha y’i Israel)
��️ Ingabo za Israel (IDF) zemeje ko Iran yongeye kurasa ibisasu bya ballistic bigana muri Israel. Impuruza zimaze gutangira mu turere tumwe na tumwe, cyane cyane mu mijyi ya Tel Aviv no hagati muri Israel. Ibikoresho byo kwirinda biri gukora ku muvuduko wo hejuru mu guhagarika ibyo bisasu. Abaturage bo mu bice biri mu kaga barasabwa kwihutira kwinjira ahantu hakingiwe kandi bakahaguma kugeza igihe inzego z’umutekano zabibemerera.
🗣️ Umuyobozi ukomeye wa Israel yatangaje ati:
“Ibi nibyo Iran yari yateguye kutugirira mu gitero cyayo cya mbere—ikinyuranyo ni uko icyo gihe byari biteguwe mu rugero rungana n’ibi bikubwe inshuro igihumbi. Ibi nibyo byatumye tugaba ibitero ku mipango yabo ya nuclear power no kuri misile kuko zose zifite ubukana bungana.”
‼️ U Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu nama z’umutekano zihutirwa. Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ni we uyoboye inama ya COBRA ibera i Whitehall, ndetse yashyize guverinoma ye yose ku rwego rwo kwitegura igitero cyose gishobora gukorwa na Amerika kuri Iran.
🗞 Nk’uko Financial Times ibivuga, ibiganiro birimo kwibanda cyane ku mahitamo Amerika ishobora gufata nyuma yo kwiyongera kw’ubushyamirane biturutse kuri Iran.
♦️ Mu yandi makuru, iperereza rya Israel ryemeje ko igitero cyagabwe kuri Mohammed Al-Ghammari, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Houthi muri Yémen. cyamukomerekeje bikomeye nubwo atapfuye. Ibi byemeza ko ubwo bushyamirane nabwo bugira ingaruka zikomeye ku mitwe ifatanya na Iran.
📌 Mukomeze gukurikira amakuru atangwa n’inzego zemewe. Iyi ni situation ikomeje, kandi irashobora guhinduka buri saha.