DAY 1 DONE.
What a start to the CAF African Schools Football Championship CECAFA Qualifiers 2026!
Day 1, Girls delivered goals, passion, smiles & unforgettable moments!
More action awaits on DAY 2
#AFSC2026
Umuvugizi Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, ku wa Gatandatu yakiriye ku Cyicaro Gikuru cya RDF giherereye i Kimihurura itsinda rigizwe n'urubyiruko 42 rw'Abanyarwanda biga mu mahanga.
Aba banyeshuri baturutse mu Bubiligi, Kanada, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa na Nijeriya, bari mu Rwanda mu rugendo rwiswe Youth Tour 2026.
Uruzinduko rwabo ku Cyicaro Gikuru cya RDF rwari rugamije kubafasha gusobanukirwa neza uruhare rwa RDF mu kurinda ubusugire bw'u Rwanda, kubungabunga umutekano w'igihugu no kugira uruhare mu iterambere ry'imibereho n'ubukungu bwacyo.
Mu kiganiro yabagejejeho, Lt Col Kabera yasobanuye urugendo rwo kwiyubaka rwa RDF yanyuzemo, agaruka ku mateka y'u Rwanda n'ibyabaye bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.