Deal Done!! New Journey, New Home!
Nishimiye kubamenyesha ko guhera none ndi Umunyamakuru mushya w'ikinyamakuru, @IGIHE nkaba n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Imbuga Nkoranyambaga za IGIHE, Head of Social Media Department.
Nshimiye abayobozi banjye twakoranye mu hashize, Mazimpaka Jean Pierre @MazimpakaJp wa https://t.co/Ywz7x963ve mwarakoze cyane, Hakuzwumuremyi Joseph @HAKUZWUMUREMYI wa https://t.co/QvHdOw0dLy mwarakoze cyane, n'abandi ntarondoye aha mwarakoze cyane.
Nshimiye kandi by'umwihariko mwe murenga ibihumbi 100 munkurikira ku mbuga nkoranyambaga zanjye zose, X, Instagram na TikTok musobanuye byinshi mu rugendo rwanjye.
Nsoza ndashimira ubuyobozi bw'ikinyamakuru IGIHE, ku cyizere mungiriye. Ni iby'agaciro kandi nizeye ko dufatanyije tuzagera ku ntego twihaye.
Gukora ni uguhozaho, kandi twese Imana iducire inzira dukomeze gutera imbere.
Reka tujye mu mirimo. 🇷🇼📈
We are mourning the passing of #Rwamukwaya Valence, one of #Rwanda’s longest serving TV cameramen and a pioneer of Burundi TV #RTNB. Ndababaye cyane😢. Uyu mu Papa ni we wanyigishije gukoresha camera! Iyi ni documentary namukozeho 12 years ago. Twakwigiyeho byinshi
RIP Legend