π¨ UKO WAKORERA AMAFARANGA KURI X π¨
Kugira ngo ubashe kwinjiza amafaranga kuri X ukoresheje gahunda ya Original Content Rewards (yasimbuye gahunda ya kera ya Revenue Sharing), ugomba kuzuza ibisabwa bikurikira:
* Kuba warishyuye X Premium cyangwa indi subscriptions iri hejuru yayo. Nkwibutsa ko Premium igura $8 cyangwa 11,799RWF
* Kuba ufite nibura abagukurikira 500 (verified followers).
* Kuba waragejeje ku bantu nibura 500,000 (Home Timeline impressions) mu minsi 90 ishize, bivuye ku bakoresha X bafite konti zemejwe (verified users). Ama-reply ntabarwa muri izo impressions.
* Kujya ushyiraho ibihangano n'ibitekerezo byawe bwite (original content) kenshi.
* Kuba ufite nibura imyaka 18, uba mu gihugu iyi gahunda yemerewemo. Mu Rwanda naho iremewe, kandi konti yawe ikaba yubahiriza amategeko n'amabwiriza ya X.
Uko wasaba kwinjira muri iyi gahunda:
* Jya muri Creator Studio kugira ngo urebe niba wujuje ibisabwa kandi utange ubusabe bwo kwinjira muri gahunda.
* Amafaranga yishyurwa buri byumweru bibiri (every two weeks).
* Amafaranga make ushobora guhabwa ni $30.
* Ugomba kuba warashyizeho uburyo bwo kwishyurwa unyuze kuri Stripe cyangwa indi gahunda ya ID isabwa.
Murakoze.
@RwEquityBank Well done! Keep sharing contents like this across your all platforms to involve more of your audiences. Besides, I hope this issue has been generally resolved, as I no longer experience it.
https://t.co/dcHCYngXrv