Top Tweets for #HardStory
#HardStory #Struggle #WorkCulture
খুমটাই সমষ্টিৰ ১ নং শেনচোৱা গাঁৱৰ কণমানি শিক্ষাৰ্থী পাৰ্থপ্ৰতিম বৰা। অষ্টম শ্ৰেণীত অধ্যয়নৰত এই কণমানিটোৰ জীৱন যাত্ৰা সহজ নহয়। পিতৃ-মাতৃহীন অৱস্থাত আইতাকৰ স্নেহ আৰু সংগ্রামেই তেওঁৰ একমাত্ৰ ভৰসা। আইতাকে ঘৰত পাচলি জোগাৰ কৰে আৰু পাৰ্থই খোজকাঢ়ি গৈয়ে সেইবোৰ বজাৰত বিক্ৰী কৰি নিজৰ পঢ়াৰ খৰচৰ লগতে ঘৰৰো বজাৰ কৰে। এয়া তেওঁৰ দায়বদ্ধতা আৰু অধ্যৱসায়ৰ এক জীৱন্ত উদাহৰণ। এই দৃশ্য মোৰ দৃষ্টিগোচৰ হোৱাত, তেওঁৰ এই জটিল জীৱন যাত্ৰাত সামান্য সহায় হিচাপে এখন চাইকেল উপহাৰ হিচাপে আগবঢ়াওঁ।
Gifted a bicycle to a hard working kid
who runs a home along with his grand mother.

#HardStory #Struggle #WorkCulture
খুমটাই সমষ্টিৰ ১ নং শেনচোৱা গাঁৱৰ কণমানি শিক্ষাৰ্থী পাৰ্থপ্ৰতিম বৰা। অষ্টম শ্ৰেণীত অধ্যয়নৰত এই কণমানিটোৰ জীৱন যাত্ৰা সহজ নহয়। পিতৃ-মাতৃহীন অৱস্থাত আইতাকৰ স্নেহ আৰু সংগ্রামেই তেওঁৰ একমাত্ৰ ভৰসা। আইতাকে ঘৰত পাচলি জোগাৰ কৰে আৰু পাৰ্থই খোজকাঢ়ি গৈয়ে সেইবোৰ বজাৰত বিক্ৰী কৰি নিজৰ পঢ়াৰ খৰচৰ লগতে ঘৰৰো বজাৰ কৰে। এয়া তেওঁৰ দায়বদ্ধতা আৰু অধ্যৱসায়ৰ এক জীৱন্ত উদাহৰণ। এই দৃশ্য মোৰ দৃষ্টিগোচৰ হোৱাত, তেওঁৰ এই জটিল জীৱন যাত্ৰাত সামান্য সহায় হিচাপে এখন চাইকেল উপহাৰ হিচাপে আগবঢ়াওঁ।
Gifted a bicycle to a hard working kid
who runs a home along with his grand mother.

#SadatelifeSTORY P25
#Life after the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY,
Hagati aho nari narazinutswe iwacu, numvaga ntashaka kongera kuhakandagira ariko ibi byari umujinya kuko iwanyu hahora ari iwanyu. Namanutse i Kinazi muri vacance nsanga ba Mama wacu Jeanne, Claire, Josée na Élise ( Aba bavukanaga ari 16 nibo bari barokotse) hari murumuna wanjye Pascal hari mu byara wanjye Fifi ( Iwabo Bari Abana niwe wari wararokotse wenyine) Chouchou ( Iwabo bari Abana 6 niwe wari wararokotse wenyine) babaga mu nzu twabohoje iri haruguru y'umusigiti abenshi barahazi.
Nkihinguka, ku mugoroba turicara bati ni wowe mugabo w'Umuryango usigaye, narimfite imyaka 14, mbaye umukuru w'umuryango, Umuryango warufite abagabo n'abagore, Abasaza n'abacyecuru bafatika, ibi nabyo nako n'akandi gahinda, tuba tubaye abana birera (enfant chef de ménage) ababaye muri ubwo buzima murabizi, ibibazo byari uruhuri, imibereho yari hafi ya ntayo, i Kigali abanyepolitike bamwe bashishikajwe no kwiba ducye duhari bagahunga, abandi bafite inyota y'Ubutegetsi ishobora no gutuma bongera gutanga ibitambo mu bana b'u Rwanda.
Umugabo umwe twari twarubatsemo ikizere cyacu nta wundi ni H.E @PaulKagame gusa nawe araremerewe, arakorana n'aba Génocidaires, ibisambo, abibone, indyarya, ... abanyakuri babizerwa nabo bari bahari ariko bari bacye cyane, shuguri zabaye shuguri, gukunda Igihugu urabisanga muri bacye cyane.
Abanyarwanda baba abahunze cyera cyangwa abahunze vuba barataha, imico ni myinshi irava hirya no hino kw'Isi, abanyarwanda nti turimo guhuzwa n'ururimi rwacu ariko na none n'amateka, ikigande, igiswahili, ikirundi, iringara,... ziraca ibintu utabizi agize ipfunwe, u Rwanda rwongeye gututumba amacakubiri y'ubundi bwoko.
Ibyo mvuga n'amateka sibyo ndota yewe si nibyo mpimba, nabonye u Rwanda rucumbekamo amacakubiri rucumbekamo itonesha n'icyenewabo, iyo hataba Umugabo w'igikundiro, igitinyiro n'icyubahiro, Umugabo w'Umunyakuri w'umwizerwa H.E @PaulKagame na @rpfinkotanyi tuba tuvuga ibindi.
Abanyarwanda dutangiye kwiyambura ubunyarwanda bamwe bati turi Abasajya na From U aba ni ntakorwaho, bavuye UGanda, Abandi nabo bati twe turi Aba GP abo ngo bavuye i Burundi kdi ngo nabo barihejuru iyo, abandi nabo bati turi aba Dubaï abo ngo bavuye Congo abandi ngo naba TZD bavuye Tanzania, abandi ngo turi Aba SOPECYA cga aba SOPE aba rimwe na rimwe bose bakenda gushyirwa mu gatebo kamwe, nta babeshye ibi ni bimwe mu bihe u Rwanda rwagize bibi cyane nyuma yo guhagarika Génocide yakorewe Abatutsi, iyo tutagira @PaulKagame
@rpfinkotanyi na RDF babanyamwuga ntago ubumwe bwacu bwari gushoboka
Rubyiruko iyo mbabwira ko mugomba kurinda ibyagezweho menya mutumva ibyo mvuga ariko mu menye ko uru Rwanda rwavuye habi hashoboka, n'inshingano zacu ku rurinda ikibi cyose.
Nkomeje rero aya macakubiri umunsi ku wundi yafataga indi ntera abanyarwanda tukiyambura ubunyarwanda tukiyambika iyo twavuye, kari akaga rwose!
Gusa amacakubiri yose ni virus buri wese agomba kurwanya, uko iminsi yashiraga iyi virus yarakuraga muri Babandi bitwaga Abasajya havutsemo Abanyakivara na Kahuge, abari aba GP havutsemo aba Buja, Nyarunazi na Mushiha, abari aba Dubaï havutsemo Abagogwe, abarucuro naba Nyejomba, aba SOPE havutsemo Original na Pilate,...
ibi byose n'isomo twavomye mu mateka yacu ndetse turivugutira umuti. Abantu dukuze twabaye muri byinshi bibi, nti twifuza ko mwe barumuna bacu nabadukomokaho muzaba muri uwo mwanda kuko ntacyo bibamariye.
Nigize kuvuga ko nkunda @PaulKagame kugera naho natanga ubuzima bwanjye bamwe bati ni INKORO NCINYA, ABANDI BATI ARASHAKA IMYANYA gusa reka mbabwire ko uyu mugabo uyu mureba H.E PAUL K. Iyo ataba we ibi mbabwiye byari gusenya uru Rwanda, yaduhaye umuti wibehe byose 《NDI UMUNYARWANDA》, ku bwanjye yansubije ikizere kigera kubona nabyeye n'abazankomakaho bose, ndabivuze PAUL KAGAME niwe SEKURU wabazadukomokaho bose.
@SadateMunyakazi
#SadatelifeSTORY
To be continued...
#SadatelifeSTORY P24
#Life after the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY,
Igihembwe cyarakomeje rero intego yari 1, umwana wo mucyaro kuba uwa 1 nkarusha abanyamujyi ariko kdi numvaga ababyeyi aho bari bandeba nkanga rwose ko bazabona narabaye uwo batasize.
Nakomeje kwiga mfite umwenda umwe wakwandura nkawufura bwacya nkawusubiramo sinigeze rwose nsa nabi, nibukaga ku brosa mu gitondo ndetse nanagiye kuryama gusa naburaga uwo nereka amenyo ngo barebe ko na broseje neza nkuko najyaga mbigenza, nize kwicira inzara nkagerageza kubikora uko Mama yabikoraga, nize kwikurugutura ariko iyo nabikoraga nibukaga uko naryamaga kubibero bya Mama arimo kubinkorera ariko nyine bwari ubuzima kandi nagombaga kububamo nkabumenyera.
Ishuri ryarakomeje gusa naje kugira umugiraneza wanguriye ipantalo ya Jingisi yanditseho Afrika, Yanze ko bazambwira uwariwe icyo namenye gusa nuko yari umwe mubakobwa batatu bari baravuye i Burundi bari mu Ruhango umwe muribo yaje kurongorwa n'Umugabo witwa Oriya ababa ku iposita hariya mu Mujyi baramuzi, gusa sinamenye ngo ninde muri abo bavandimwe batatu.
Umunsi wa mbere wo gukora ibizami nari naraye nize cyane, twagombaga guhera ku mibare, isomo nakundaga kdi natsindaga cyane, nariteguye intego nabibabwiye, ngomba kuba uwa 1, nageze kw'ishuri nsanga abana bAbanyamujyi ntacyo ikizami kibabwiye wabonaga bafite akanyamuneza, nabajije abandi impamvu ariko ntibambwira, habura iminota nka 10 ngo twinjire Donat ( umunyeshuri twiganaga) anyibira akabanga ati ikizami twakibonye, ati ubu twese turakizi, ndetse anyerekamo ibibazo bibiri byanyuma.
Mwarimu Béatrice ( nizere ko ntibeshye izina) arinjira aratugenzura arangije ati mugiye gukora ikizamini, nazamuye akaboko ati bite? nti : iki kizami ntushobora kugitanga, ati uvuze nguki? Nti : iki kizami ntacyo utanga kuko wakerekanye! Abanyeshuri bose bati muturage muturage barankwena karahava, Mwarimu ati muceceke, bamara guceceka bakagira ngo navuye kwizima, yakongera kumbaza nkamusubiraramo uko namubwiye n'ubundi.
Impaka zabaye impaka aza kumbaza ikimenyetso by'ibyo mvuga ndamubwira nti ikibazo cya nyuma n'ikibanziriza icya nyuma n'ibi n'ibi, mu byukuri yari risque mfashe kuko sinari nizeye 100% ko amakuru nahawe ariyo, mwarimu akubiseho amaso asanga koko nibyo ahita sohoka ajya kureba mwarimu wigishaga mu 6ème y'indi, Inama yarateranye bemeza guhindura ikizami maze bategura ikindi nza ku cyuzuza 40/40.
Twakomeje ibizami unyise muturage kuko nareganye nanjye nkamwita umunyamujyi w'umujura, ariko ibyo nti byankuye ou murongo kuko nari mfite intego yanjye. Uko baduhaga amanota twaracunganaga buri wese ashaka kumenya uwo yikanga uko bihagaze, twageze ku kizami cya nyuma cya religion arinjye urusha abandi nakurikirwaga n'umukobwa witwa Yvonne, ikizami cyanyuma cy'iyobokamana naje gutakaza amanota 4, maze Yvonne birangira anyigaranzuye ahita andusha amanota 2 yabaye uwa mbere n'amanota 172/200; Safia aba uwa kabiri 171/200 mba uwa Gatatu 170/200, narirakariye cyane kuko ibi sibyo nashakaga.
Ibyo byarangiye gutyo dutangira kwitegura ikizamini cya Leta, twaje kugikora niyizeye, nagikoze ntuje dutegereza Ibisubizo byaje byaratinze cyane, ndetse nari hafi kurangiza umwaka wa mbere mu Ndangaburezi mu Ruhango.
Ibisubizo by'ibizami byaraje abatsinze n'abatsinzwe bose bariho, Munyakazi David nta na hamwe ari, nyamara Umukobwa witwaga Julienne asohoka habiri hamwe yatsinze ari uwa kabiri muri Komine Tambwe ahandi yatsinzwe ari mu banyuma, uyu ngo yarafite umuvandimwe ukora muri Minisiteri nishyizemo ko ariwe wahawe umwanya wanjye.
Nagiye kureba Kabera Houssein yari Inspecteur w'amashuri kdi yarazi iwacu numvaga hari icyo yamfasha ariko birangira nawe ambwiye ko nta kindi yakora! Akarengane no kutagira kivugira biranshenguye. Burya ibikwibutsa abawe uhura nabyo buri munsi cyane iyo urenganye ibyo nabyo byanyibukije ko ntafite abanjye bo kumbariz
@SadateMunyakazi
#SadatelifeSTORY
To be continued...
#SadatelifeSTORY P23
#Life after the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY,
Nkuko nabibabwiye uyu mubona aka kanya ndavuga H.E @PaulKagame yari Se w'imfubyi, akaba Nyina w'abapfakazi, yaratezweho ibyiringiro na benshi, Umugabo ukiri muto unanutse, wambara Lunette, utajya Asean rwose akaba umurinzi w'uru Rwanda, H.E Kagame abanzi b'U Rwanda bamwitaga Major wo mu ngabo za Uganda, aba abenshi babaga bashaka kutwereka ko atari Umunyarwanda bigashimangirwa n'imvugo za benshi muri bo bamwitaga umuvantara.
Umugabo ukiri muto ariko Imana yasize igikundiro, icyubahiro n'igitinyiro, umugabo abamwegereye bakubwiraga ko akunda u Rwanda n'abanyarwanda cyane, akaba Umunyakuri, akanga amanyanga, ntagira ubwoba, ibi kandi rwose byari bikenewe mu Rwanda rwari ruvuye muri Génocide yakorewe Abatutsi, nubwo yari Vice Président ariko iyo yavugaga Imitima yasubiranaga ituze n'ihumure, niwe wayoboye urugamba rwo guhagarika Génocide no kubohora u Rwanda, niwe wahanganaga n'ibibazo byose Igihugu cyari gifite niwe wari Umucamanza utabera yakoraga amasaha menshi ndetse hari n'Igihe yamaraga iminsi atagera iwe mu rugo, aya makuru rwose yabaga yuzuye hirya no hino, uyu mugabo yigaruriye Imitima y'abanyarwanda vuba ndetse atangira kwitwa Mzehe wacu ( nyamara yarafite imyaka itarenga 37 gusa) yarakiri muto pe.
Mwakwibaza impamvu ariwe mpereyeho mu gice cy'ubuzima bwanjye nyuma ya Génocide yakorewe Abatutsi. Ubundi ikizakubwira Intwari, Umunyakuri w'umunyabigwi akenshi iyo afata ibyemezo ako kanya abantu ntibabyumva ariko uko iminsi ishira indi igataha nibwo musobanukirwa n'ibyemezo bye.
Amabwiriza rero yarasohoye ati ba Kadogo mwese muve mu gisirikare mujye kw'ishuri, icya mbere kwiyambura umwambaro wari wubashywe kurusha iyindi ngo ugiye kw'ishuri nti twabyumvaga, icya kabiri nti twabonaga n'impamvu y'amashuri cyane ko n'abacu bari bamaze kwicwa bari barayize, icya Gatatu nta watekerezaga aho azahera ubuzima kuko ibintu byose byari byarasenyutse ubuzima bwagarukagaga gacye gacye.
Nafashe inzira nerekeza Ruhango ngana i Kibingo kuri Ecole Primaire ihari, naringiye kurangiza igihembwe cya 3 cyo mu mwaka wa Gatandatu tutari twarize, nisanze kwa Maîtresse Beatrice Umugore wa Rwagashayija abenshi mu Ruhango muramuzi, nari mushya ku kigo kandi mvuye mu cyaro narimfite imyenda ibiri, ipantalo itukura n'ishati y'umweru n'udukweto nibyo byo nyine narimfite nabyambaye igihe kinini, iyo byanduraga narabifuraga mu gitondo bikaba byumutse nkabisubiramo.
Nkigera kw'ishuri numvaga mfite inyota yo kuzaba uwa mbere maze nkarusha abo biyitaga abanya mujyi, nigaga numva iyo ariyo ntego, amasomo nayakurikiye neza ibibazo uruhuri byariho ndabyirengagiza, ntawe nashoboraga gutakira ibibazo byanjye uwangiriraga impuhwe akamfasha narashimiraga ariko utabikoze sinamusabaga kuko twari twaratojwe ko gusabiriza ari bibi.
Warabibonaga ukabona abana mwigana bafite ibintu binyuranye barambara imyenda inyuranye n'ibindi ariko nyine nagombaga gupfa gipfura. Amasomo yarakomeje ariko nza gutungurwa nuko mu banyeshuri twari muwa Gatandatu wa Primaire harimo amacakubiri, umunsi umwe numva impaka zabaye impaka, abana bato barapfa iki bamwe ngo ni Abayohani n'Abayohanita abandi ngo ni Aba Gérard naba Géraldine, ibi sinarinzi icyo bisobanuye ariko ngo aho mu Ruhango mbere ya Génocide Niko bavugaga Aba Yohani ni Abahutu aba Gérard ni Abatutsi ohhh Nyagasani! Gusa ibyo byageze ku barimu na Directeur barabihosha birashira.
Nubwo u Rwanda rwari ruvuye muri Génocide yakorewe Abatutsi ntago byari bihagije ngo amacakubiri ahite acika mu bana b'u Rwanda.
Ubuzima bw'ishuri bwarakomeje, amasomo akagufatanya n'agahinda, inzara n'inyota, ibi kdi ntawe wabitakiraga gusa Imana yakoraga ibyayo bugacya kdi bukira ariko se amaherezo azaba ayahe?
@SadateMunyakazi
#sadatelifeSTORY
To be continued...
#SadatelifeSTORY P22
#Life after the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY,
Nkuko nabibabwiye mu nkuru zabanje, Umujyi wa Butare wabohowe kuwa 03 Nyakanga 1994, Intsinzi yakurikiwe n'ibohorwa rya Kigali tariki 04 Nyakanga 1994.
Mu mateka y'Abarwanyi kabuhariwe babayeho mu mateka y'Isi no mu mateka y'ikiremwa muntu burya ngo ikintu kiryoha kurusha ibindi byose n'Igihe inyeshyamba zirukanye Ingabo za Leta zikabohora Igihugu, natwe ibyo byishimo byagomba kudusaba, gusa nti twabonye umwanya wo kubyina Intsinzi no kuyishimira bihagije kubera ibibazo uruhuri byari bitwugarije.
Ku ruhande rumwe umwanzi yarakibundabunze hirya no hino yiteguye gukomeza umugambi wo gukora Genocide, ku rundi ruhande abarokotse Génocide bagomba kwitabwaho ( Umutekano, imibereho, imyumvire, ...), abiyemeje kugumana natwe, ibi byose byatumaga tudatora agatotsi ngo turuhuke, akazi kari kenshi abo kugakora twari bacye, gusa kagomba gukorwa kandi kagakorwa neza.
Impunzi zavaga impande zose nazo zaratahaga, abotwakiraga cyane bavaga i Burundi, abenshi ntibari bazi u Rwanda kuko bari baravukiye i mahanga abandi bararuvuyemo ari bato cyane, indimi zitangiye kuvugwa ( igiswahiri, iringara, ikigande, ikirundi, ... u Rwanda rubonye abana barwo, indirimbo zirata ubutwari bw'Inkotanyi ziracurangwa, Intsinzi iratangwa abana benshi mubasoma iyi nkuru barasamwa.
Nubwo hari ibyishimo ariko kandi ibibazo byo byari uruhuri, abana b'imfubyi batanazi iwabo, abagore bagiriwe nabi, abasaza n'abacyecuru basigaye nta nuwo kubara inkuru, aba bose bakeneye kwitabwaho, abitabwaho kdi hari n'Interahamwe zafashwe zifunze zitegereje ubutabera, urahera he uragarukira he? Ibi byose byari bihangayikishije umugabo umwe, nubwo twari kure iyo ariko amakuru yose yatugeragaho, umuntu waruhangayikishijwe n'ibibazo by'u Rwanda yari @PaulKagame.
Abo twahuraga mubamwegereye bati Afande nta ryama, bati ashobora kumara iminsi ibiri cga itatu atavuye kuri Office, hashira iminsi undi mubamurinda mwahura ati twaraye ijoro Afande yavuye mu kazi saa cyenda z'ijoro kandi saa kumi yari yabyutse. Ibi kandi birumvikana kuko ba Afande bacu batanga situation ya buri kimwe, iyo rapport y'Igihugu cyose yagombaga kuruhukira ku mugabo umwe, ibibazo byose byagombaga kuruhukira ku mugabo umwe, Ese azabyitwaramo ate? Ese azakora iki? Ntimuzacikwe.
Hagati aho kandi natwe aho turi twiteguye umwanzi uri hakurya gato muri Zone turquoise, uwo afite inyota yo kugaruka kumena amaraso y'abana b'u Rwanda, uko turimo kurwana n'agahinda n'intimba, turwana n'ingaruka zibyo yakoze, abicanyi bo barwaye intimba ko batarangije umugambi wabo wo kurimbura Abatutsi.
Reka nibutse ko abo bicanyi, bari basenye iki gihugu mureba ku kigero kitigeze kibaho mu mateka yacyo, bishe abantu, basenya ibintu, bafata abantu bugwate barabahungana, basahura Igihugu cyose kugera no kuri Ambulance zo gutwara abarwayi, ibiceri byo mu ma Bank, Imiti kwa muganga, amazu barasenya, amatungo barica andi barajyana, mbega Igihugu cyari hafi ya zeru.
Kubona intsinzi rero cyari ikintu kimwe ariko management y'Intsinzi cyari ikindi, gusa ubuyobozi bw'Ingabo za APR-INKOTANYI bwabyitwayemo neza buduha amabwiriza yo gutuma tugumana Intsinzi.
Twe ba Kadogo, twashimishwaga no guherekeza ba Afande, imbunda mwenda kureshya ku rutugu, Mukotanyi ifunze neza, ingofero y'igikinga ukayimanura ukayigeza mu maso, Afande yaguha icyombo ngo umutwaze ukumva ni wowe Rambo bavuze.
Gusa uko iminsi igenda niko Afande yatekerezaga ejo hazaza haba Kadogo, amabwiriza arasohotse bati ba KADOGO bose bahurizwe i Butare ahari ishuri rya ESO. Abakurokoye kandi babaye urungano, Impuzangano ituranga, icyombo watwazaga afande byose ugomba kubisiga, Imbunda mwendaga kureshya isimbujwe IKARAMU ku ishuri, benshi tuti igihe kirageze cyo gushaka ubundi buzima.
Ese ubuzima bushya ndabutangira hehe? Nzabaho gute? Natangiriye kuki kdi hehe?
@SadateMunyakazi
#SadatelifeSTORY
To be continued...
#SadatelifeSTORY P21
#Life after the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Nkuko nabibabwiye nanze gutandukana n'INKOTANYI nazo kandi nta mahitamo menshi zari zifite, zatujyanye Gako ya Bugesera ziduha imyitozo micye kugira ngo umubiri umere neza, zitwigisha uko tuvuga abo turibo ( twabyitaga kwitambuwa), zitwigisha imbunda, zitwigisha uko tugomba kwitwara, mu NKOTANYI ikintu cya mbere nabwiwe ni Discipline, iyo Discipline niyo yarishingiro ry'ubuzima niyo yatumaga uhabwa amabwiriza cga inshingano ukabyubahiriza uko byakabaye, twigishijwe kuzinduka kuko twatangiraga igitamanuni nka saa cyenda n'igice zo mu gitondo nubu kandi byaranyokamye ( mwibuke ko Isi ari iya babyuka kare), nyuma yizo nyigisho nagiye Butare nta ngira akazi numva karuta akazi kose kabaho ku Isi ( kurinda Igihugu cyanjye).
Nubwo ntari mu buyobozi b'ukuru bwa APR-INKOTANYI ariko ugereranyije Ingabo z'Inkotanyi twari hagati y'ibihumbi 7 000 na 12 000 ku rundi ruhande EX-FAR zari hakurya yacu zari hagati y'ibihimbi 70 000- 150 000 kuri izo ngabo hiyongeragaho Interahamwe zatojwe zitari munsi y'ibihumbi 500 000 kongeraho izitaratojwe ariko nazo zari ziri mubikorwa bya Génocide zageraga kuri Miliyoni, aba bose wakongeraho abaturage barenga miliyoni nk'enye bari barafashwe mateka tutibagiwe ingabo z'Abafaransa zaje kubashyigikira no gushaka uko zabasubiza ku butegetsi.
Abo mvuze bari bafite intwaro zose, intoya, inini, imbunda z'imisada, imodoka z'intambara n'izo gutwara abasirikare..., ku ruhande rwacu twari bacye cyane, nta kintu kinini twari dufite uretse kunyoterwa no kurokora benshi no kubohora igihugu cyacu, imitima yacu yarishavuye ariko kandi muri iryo shavu hashibukagamo imbaraga zidasanzwe, twakoraga amanywa n'ijoro hari nubwo wamaraga iminsi ibiri cga itatu utaruhuka, nta kindi cyari mu mitwe yacu uretse kurinda igihugu cyacu.
Twari bato ariko nti twari gito, twari bacye ariko twari bacye beza, twasangaga imirambo isizwe n'abo bicanyi tukayishyingura, twasangaga imfubyi zitagira abazo tukazitaho, twasangaga abagore bakorewe ihohoterwa tukabahumuriza, twasangaga imiryango ya bamwe mu bicanyi tugategekwa kubarindira umutekano, twasangaga amaduka yuzuye ibintu ntituyasahure ahubwo tugategekwa kuyarinda, mu NKOTANYI hari ahandi handi, umuntu utarashoboye kubayo n'igihombo cy'ubuzima yagize, njye mu buto bwanjye nagize ayo mahirwe kandi n'ubu ndacyayagenderaho.
Abafaransa n'ingabo nyinshi n'ibitwaro bikomeye baraje, baje gushyigikira Interahamwe no gushaka kuzigarura, ubundi byari bihagije ko dusiga ibyo twari dufite tukiruka ariko siko byagenze ahubwo imitima yacu yarushijeho kunyoterwa no kurinda igihugu cyacu, kurinda abarokotse, kurinda ibyo twari tumaze kugeraho.
Ibyo twari tumaze kugeraho ntago byari ibintu ( matériels) ahubwo n'Igihugu cyari kibonetse ku kiguzi cy'amaraso y'ababyeyi, inshuti n'abavandimwe, igihugu cyari kibonetse ku bwitange butagereranywa bw'abana ba basore n'inkumi bari bayobowe na H.E @PaulKagame, twagendaga n'amaguru mu mvura y'amahindu ku zuba ry'igikatu, imbunda ku rutugu, iz'umusanda tuzikoreye ku mutwe, ibyo kurya zari impungure nazo kandi zari nkeya, izabonekaga haherwaga kuri ba KADOGO, KADOGO batwiga abana ba Afande, Afande nde? Paul Kagame.
Ubuzima bugoye, akazi kenshi kavanze n'agahinda byashoboraga kudutera stress zitugeza ku kwihorera kdi byarashobokaga cyane, twari dufite ubushobozi bwo kubikora ariko ntago amabwiriza y'Afande Kagame Paul yabitwemereraga, ndetse uwabikoraga yahuraga n'ibihano bikomeye birimo gushyirwa ku giti niko byitwaga.
Byari bigoye kubona abari abaturanyi babiciye ugategekwa ku barinda, ukabona iduka ry'uzuye ibintu ugategekwa ku birinda kdi ushonje, byari bikomeye ariko byari BIKWIRIYE. AFANDE, I SALUTE YOU ubu nibwo mbona icyo watubwiraga, uri IMPANO.
Le 03-07, Butare ivuyemo, le 04-07, Kigali ivuyemo, ndabona rugana aheza, ese bizakomeza bite?
@SadateMunyakazi
#SadatelifeSTORY
To be continued...
#SadatelifeSTORY P20
#Life after the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Nkuko nabibasezeranyije nifuje gutangaza bimwe mubyo nanyuzemo m'ubuzima ntekereza wenda byazagira uwo bifasha mu buzi bwe. Gusa mbere yo gutangira amateka ya nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi, mu nkundire nsubire inyuma gato mvuge ku bibazo bamwe bibaza cga bambajije.
1. Ndahamya n'Umutima wanjye ko Génocide yakorewe Abatutsi ari umugambi wacuzwe kuva mu gihe cy'ubukoroni, muri Repubulika ya mbere ndetse na Repubulika ya kabiri;
2. Ndahamya n'Umutima wanjye ko Leta y'Ububiligi, Leta y'Ubufaransa, Kiriziya Gaturika, Leta ya Repubulika ya mbere n'iya kabiri mu Rwanda aribo bwonko bwa Génocide yakorewe Abatutsi ibi n'ukuri kudashimisha benshi ariko niko kuri;
3. Leta y'Ubufaransa yagize uruhare Direct muri Génocide yakorewe Abatutsi, yohereza Ingabo gushyigikira Habyarimana, zitoza Interahamwe uko zigomba kuzica zikoresheje Intwaro Gakondo ( imihoro, impiri, inkota,...) ibi n'ukuri kudashobora gusibangana,
4. Umutima wanjye nturi kure yuko Habyarimana yishwe n'abahezanguni yiremeye, aba barimo abo mu muryango we ndetse nabo mu KAZU yiyubakiye, urupfu rwe kwari ukurwanira ubutegetsi mubo Bari babusangiye kurusha izindi options zose zitekerezwa;
Nshuti zanjye rubyiruko, hari uwambajije aho ibyobo byajuganywamo abantu muri Genocide bihurira n'Inzu y'Inteko nshinga mategeko y'u Rwanda yitwaga CND, mu gusubiza uyu muvandimwe reka mubwire ko ubwo amasezerano y'amahoro ya Arusha yasinywaga, humvikanywe ko Abayobozi ba FPR-INKOTANYI bazaza mu mujyi wa Kigali kugira ngo bajye mu myanya y'ubuyobozi, abo bagomba kurindwa n'Ingabo za APR umutwe wa Gisirikare wa FPR-INKOTANYI wari uyobowe na General Major Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda uyu munsi, abicaga Abatutsi iyo babataga muri ibyo byobo babaga bavuga ngo babohereje kwa BENE wabo Bari muri CND i Kigali.
Uwambajije iherezo rya zimwe mu Nterahamwe zari zikomeye, reka musubize mvuga nti INKOTANYI ntago zarakoye Abatutsi gusa ahubwo zarokoye n'Abahutu ubwabo, uwumva iyi mvugo arikanga ariko nkundira usome ibyo ngiye kwandika.
Mu gihe Génocide abayikoraga babonaga bamaze Abatutsi ndetse n'abasigaye ari uguhumbahumba, abahutu bo ubwabo batangiye kwicana, ndatanga ingero nzi Wenda n'abandi bafite izo bazi,
Iwacu aho mvuka umuntu wishe umuntu wa mbere muri Génocide yitwaga Nahayo narabamubwiye mu bice bibanziriza iki, igihe kwica Abatutsi byasaga ni byarangiye yateye igitero ku mucuruzi w'iwacu witwaga Fokasi (wari Umuhutu) muri icyo gitero Nahayo nabo barikumwe barahiciwe;
Interahamwe ya mbere muri Ruhango Micheline (nihishe iwabo), igihe yahungaga yageze ku Gikongoro, Interahamwe zaho zimwambura ibyo yasahuye byose birimo amafaranga menshi n'imodoka ya Pick up y'umusaza Rurinda wishwe muri Génocide mu Ruhango zirangije ziramutemagura ntizamwica, zimujugunya muri Toilette ngo azapfiremo Niko byagenze yapfiriyemo;
Interahamwe karundura yo mu Ruhango Gahini, igihe yahungaga ageze ku rugabano rwa Gitarama na Kibuye Interahamwe zari kuri bariyeri zaramusatse zisanga yiziritseho umubiri wose amafaranga yasahuye, zigiriye Inama zo kumutema buri wese akajyana umubiri uriho amafaranga, Niko byagenze baramutemaguye ujyanye akaboko, ujyanye akaguru,... akaba ajyanye amafaranga;
Muri macye INKOTANYI iyo zitinda kubohora Igihugu no guhagarika Génocide, ndahamya ko Abahutu bo ubwabo Bari kumara kurenza nuko bamaze Abatutsi, utwo mbabwiye niducye cyane kuko ugusubiranamo kwabaye ni kwinshi. aha rero niho mpera mpamya ko INKOTANYI zitarokoye Abatutsi gusa ahubwo zarakoye Abanyarwanda. Ndibutsa ko izindi Nterahamwe ( génocidaires) bagiye mu mashyamba ya Congo ziri muri FDLR, abandi bari hirya no hino ku Isi, tutu bagiwe ko hari abari hano bafunzwe cga bari muri Sosiyete nyarwanda. Munyihanganire gukoresha inyito z'amoko suko nzemera ahubwo n'amateka,
ubu turi #Abanyarwanda.
@SadateMunyakazi
#SadatelifeStory
To be continued...
#SadatelifeSTORY P19-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
#umunsi nahuye n'#INKOTANYI
Ubushize nababwiye uko abantu ba hungaga naje kubona murumuna wanjye nkibwira ko Wenda n'abandi ndi bubabone, gusa siko byagenze kuko umuvandimwe yambwiy ko bapfuye, agahind
#SadatelifeSTORY P18-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
#umunsi nahuye n'#INKOTANYI,
Tariki 28/05/1994 Ruhango irabohowe, dusubiranye ubuzima tuvutse bushya twongeye kuba abantu. Uko iminsi yagendaga ubwoba bwarushagaho gutaha inzirabwoba za Habyarimana
#SadatelifeSTORY P17-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Nkuko twabivuze, urugamba rwo kubohora Igihugu rwaratangiye, Mobutu wa Perezida wa Zaïre ( Congo y'ubu) yohereza Ingabo nyinshi zo gutabara Habyarimana, Mitterrand wari Perezida w'Ubufaransa ntiyatangw
#SadatelifeSTORY 16-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Ndibutsa ko nasubiye mu mateka kugira ngo nze gusobanura neza impamvu muri Génocide yakorewe abatutsi hari ibyobo byitwaga CND, 1959 abazungu bafatanyije nabo batoje bakoze Génocide ya mbere nubwo itisw
#SadatelifeSTORY P15-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 30 Mata 1994, #umunsiwumukara, Nkuko nabivuze haruguru ababyeyi nabo barikumwe barajyanywe bicirwa i Gako ka Ntongwe, bahereye kuri Data wari wazahaye kuko babanje kumuvuna amaguru ngo atabacika
#SadatelifeSTORY P14-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 30 Mata 1994, #umunsiwumukara,
Nkuko nababwiye twageze kuri Komine i Tambwe, voiture twarimo irafungurwa, interahamwe n'imodoka nyinshi ziruzuye, ababyeyi narinziko ntacyababasha bicajwe hasi,
#SadatelifeSTORY P13-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 30 Mata 1994, #umunsiwumukara, iminsi ibaye myinshi buri wose usimbura undi uko bisanzwe, gusa isegonda, umunota, isaha, umunsi byo mu bihe bya Génocide byabaga birebire cyane, iminsi yakomeje
#SadatelifeSTORY P12-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 26 Mata 94 hari kuwa kabiri, igitero gikomeye cy'Imihirimbiri y'interahamwe cyerekeje kwa Padiri i Kibingo, ubu hazwi cyane nko kwa Yezu Nyirimpuhwe, Padiri w'umuzungu abanje kwanga ko zinjira
#SadatelifeSTORY P11-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki ya 22 Mata 94 mu ijoro, ama modoka yuzuye Interahamwe indirimbo n'imwe, Iye #tubuhumbahumbe, Iye #tubutsembatsembe, Ruhango igwiriwe n'amahano, ku ruhande rwacu ibyo kwiruka no guhunga birarangiy
#SadatelifeSTORY P10-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Ubushize twashoje mbabwira ko tariki 10 Mata 94 twatangiye inzira y'amagorwa duhunga aba Génocidaires, ndabibutsa ko inzu yacu bayitwitse tureba tumaze kwambuka umugezi wa Rumere tugana i Mutima, twari
#SadatelifeSTORY P9-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki ya 10 Mata 94, intangiriro y'urugendo rw'umusaraba, mu gitondo ababyeyi banyohereje kwa Marume Bigiramungu ( yishwe n'Umuryango w'abana 5 n'umugore we, harokotse imfura ye Chouchou) kureba uko
Last Seen Hashtags on Sotwe
dogknotting() +filter:native_video
Seen from Turkey
BlackedEdit
Seen from United States
omegle
Seen from United States
juicyjoycey
Seen from Qatar
candid flash
Seen from Turkey
nolimit() omegle()filter:native_video
Seen from Germany
momsonn
Seen from Austria
nolimits filter:videos
Seen from Austria
teenageer(******************************************)
Seen from United Kingdom
omegle #nolimit ()
Seen from India
Trends for you
Most Popular Users

Elon Musk 
@elonmusk
241.6M followers

Barack Obama 
@barackobama
119M followers

Cristiano Ronaldo 
@cristiano
114M followers

Donald J. Trump 
@realdonaldtrump
111.8M followers

Narendra Modi 
@narendramodi
107.2M followers

Rihanna 
@rihanna
98.7M followers

NASA 
@nasa
92.4M followers

Justin Bieber 
@justinbieber
91.8M followers

KATY PERRY 
@katyperry
89.8M followers

Taylor Swift 
@taylorswift13
83.7M followers

Lady Gaga 
@ladygaga
75.2M followers

Virat Kohli 
@imvkohli
73M followers

Kim Kardashian 
@kimkardashian
70.8M followers

YouTube 
@youtube
68.8M followers

Neymar Jr 
@neymarjr
66M followers

Bill Gates 
@billgates
65M followers

Selena Gomez 
@selenagomez
62.9M followers

The Ellen Show
@theellenshow
62.3M followers

CNN 
@cnn
61.8M followers

X 
@x
60.7M followers


