Top Tweets for #INEZA2
#SadatelifeSTORY P27
#Life after the genocide against #Tutsi94,
#INEZA2
#Biryogo rero abenshi bahafata nka hantu hadashobotse gusa abatabizi bicwa no kutabimenya, uko iminsi yashiraga niko narushagaho kumenyera Umuryango no kugaruka mu buzima bwa ki muntu, nakomeje kumenya abenshi mu Biryogo, maze ndisanga nsanga abantu bafite Umutima udasanzwe, aho nageraga hose ntibagutandukanyaga na babo, muri macye Umuco wa KISIRAMU, urukundo n'ubugwaneza byanyemeje bidasubirwaho ko ngomba kuba Umuslim maze David ahinduka Sadate, kuki nahisemo Sadate? Muri Ep. Zizakurikiraho.
Ubuzima bwongeye gusa n'ubuzima ariko Intimba n'agahinda nti byashiraga gusa nagombaga kugira intego no guharanira kuzabaho neza niyo mpamvu nakunda ishuri n'umurimo. Nubwo nje kwiga i Kigali nasubiye inyuma nakomeje kwiga no gushyiraho umuhate nkuko nabisezeranyije Grâce na Mama we mu Ruhango, umwaka wa mbere nawusoje n'amanota meza dutangira uwa kabiri, igihembwe cya mbere kirarangira igihembwe cya kabiri gitangiye abanyeshuri kwa Kadafi bakora imyigaragambyo bateza akavuyo ngo ntibashaka Directeur Mafudi wakomokaga muri Libiya, Leta ntiyajuyaje ikigo kirafungwa umwaka uba ipfa busa, kuva uwo munsi ndatahira nti sinzasubira kwiga.
Tante Claire ava mu Mayaga ati bite ko wanze ishuri nti sinshobora gusubira mw'ishuri kuko maze gutakaza imyaka 2 ( uwo nasubiye inyuma nje i Kigali nuwo waribaye imfabusa), Claire yaranyumvishe agana i Gitarama kuwayoboraga amashuri yose yo muri Gitarama Inspecteur d'arrondissement Hategeka Augustin uyu yarazi ababyeyi banjye kuko uyu mwanya yari yarawukoze kuva kubwa Kayibanda na Habyarimana abarimu benshi yarabazi, uyu mugabo waje kuba na Pref wa Perefegitura ya Gitarama na Maire w'Akarere ka Muhanga yahise ampa umwanya, anyohereza muwa Kane Math Physique i Kabgayi muri Stain Joseph. Igihe nigaga i Kabgayi 1998 nibwo FARG yari imaze kujyaho inahawe ingengo y'Imali yo kwita kubarokotse Génocide yakorewe Abatutsi, nibwo twahawe ibikoresho by'ibanze ( Matelas, amashuka, uburingiti, amasabune, ... ) ibi kandi bikoyongera ko noneho twari dutangiye kurihirirwa Minerval.
Nubwo ibyo byari bibonetse i Kabgayi aho nigaga twacumbikagaga hanze n'ikigo, njye nabaga muri Home ya Petit Séminaire St Léon de Kabgayi gusa FARG ntago yishyuraga Home zo hanze n'Ikigo, Tante Claire yampaga aya Home ariko kandi nabaga nkeneye na Argent de poche utwenda n'utundi niyo mpamvu muri vacance nashakaga uturimo two mubiruhuko ( emploi de vacance). Igihembwe cga mbere n'icya kabiri nabyize neza ndetse naya Home y'abapadiri nkayatanga, igihembwe cya Gatatu narayabuze peee, habaga Umugabo wari Umuzamu w'izo Home witwaga Aloys, yaratuzi twese utaramwishyura yabaga amuzi neza, yacungaga saa ine z'ijoro dutashye agahagarara ku muryango umwe twinjiriragaho waba utarishyura akagushyira ku ruhande, nkumwe mubatari bishyura Nafashe icyemezo cyo kujya ntaha nka mwihisha hanze nabona ahavuye nka saa tanu nanjye nkasimbuka nkinjira nkaryama.
Ibyo nabikoze hafi igihembwe cyose, igitondo cyimwe numva umuntu arankomanze twaryamaga hasi twadenduye za matora zacu, ati Sadate byuka, nakangukiye hejuru mbona ni Aloys, ahita ambwira ati : ubu rero uba wishuka ko wankwepye, ndabizi nturishyura ariko ntuzongere kuza unyihishe, ujye uza uryame, aba angiriye ineza gutyo.
Umugabo witwa Nyerere yari Umunyaruhango twabanaga mu rupangu kwa wa Mucyecuru nabagaho Zena, rimwe wararwaye cyane ndetse numvaga ngiye gupfa nawe yararwaye arangije agiye kujya kwa Muganga araza aramfata ati ngwino tujyane, twagiye hariya i Nyamirambo kuri Iriya nzu ifatanye na BK NYAMIRAMBO hakoreragamo ivuriro, bansanzemo malaria banyandikira inshinge 3 za Kirimagisi, abivuje kera murazizi, barazinteye nyuma y'Iminsi ndakira mba muryerye.
Ubutaha nzakomeza ku :
Ineza nagiriwe,
umutekano w'u Rwanda,
Ibyemezo byatumye nkunda by'ikirenga @PaulKagame,
ibibazo n'ibigeragezo nahuye nabyo,
abampemukiye,
Akazi nakoze nsoreze ku nzira yo kwikorera no kwiteza imbere
@SadateMunyakazi
#SadatelifeSTORY
To be continued...

Last Seen Hashtags on Sotwe
bonnieblue gangbang
Seen from United Kingdom
ควยพม่า
Seen from Thailand
sgxmm
Seen from Singapore
BárbaraEnBuenaBanda
Seen from United States
bursatravesti
Seen from Turkey
catfight
Seen from Japan
hemuleaks
Seen from United States
numerologypersonalyear
Seen from United States
TeamHarehills
Seen from United States
SystemicBalance
Seen from United States
Trends for you
Most Popular Users

Elon Musk 
@elonmusk
241.7M followers

Barack Obama 
@barackobama
119M followers

Cristiano Ronaldo 
@cristiano
114.4M followers

Donald J. Trump 
@realdonaldtrump
111.9M followers

Narendra Modi 
@narendramodi
107.2M followers

Rihanna 
@rihanna
98.7M followers

NASA 
@nasa
92.4M followers

Justin Bieber 
@justinbieber
91.8M followers

KATY PERRY 
@katyperry
90M followers

Taylor Swift 
@taylorswift13
84M followers

Lady Gaga 
@ladygaga
75.4M followers

Virat Kohli 
@imvkohli
73.4M followers

Kim Kardashian 
@kimkardashian
70.9M followers

YouTube 
@youtube
68.8M followers

Neymar Jr 
@neymarjr
66.4M followers

Bill Gates 
@billgates
65.2M followers

Selena Gomez 
@selenagomez
63.1M followers

The Ellen Show
@theellenshow
62.3M followers

CNN 
@cnn
61.8M followers

X 
@x
60.7M followers