Top Tweets for #Musaho
IKIGOBE CYA MUSAHO
#Musaho ni ikigobe kiri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hagati y’umusozi wa Sure uri mu Akarere Rutsiro n’umwigimbakirwa wa #Nteko uri mu karere ka Karongi.
Iki kigobe giherereye mu mudugudu wa Fumbezi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi
Hambere, aho hahoze ari mu karere kitwaga u Bwishaza. Musaho yamenyekanye mu mateka y’u Rwanda kubera ko hahoze amazu y’abakoroni; by’umwihariko mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi hari icyambu gikomeye cyahuzaga u Rwanda na Congo mbirigi.
Kubera icyo cyambu, byatumye hubakwa uruganda rwa mbere muri ako karere k’u Bwishaza rwatunganyaga igihingwa cya kawa mbere yo kuzohereza i Burayi zinyuze muri Congo.
Urwo ruganda rwahubatswe mu 1954. Aho mu Musaho kandi ni ho Shikaramu n’abarwanyi be bahungiye mbere yo gusubira i Burayi.
Ubundi uwo muntu Abanyarwanda bita #Shikaramu ni umucanshuro w’umubirigi witwaga Major Jean Schramme. We n’abandi bacanshuro yari ayoboye barwanye mu ntambara yabereye muri Congo mu 1967, bashyigikiye uruhande rwashakaga ko intara ya Katanga yigenga.
✍️ Mugisha Steven
#visitrwanda
#MenyaAmateka

📍#Tuhamenye
🔷 Ni iki uzi ku Kigobe cya #Musaho?
🔷 Musaho yamenyekanye mu mateka y’u #Rwanda kubera ko hahoze amazu y’abakoroni, by’umwihariko mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi hari icyambu gikomeye cyahuzaga u Rwanda na Congo mbirigi.
🔷 Ahari ujya wumva bavuga intambara ya Shikaramu. Hari icyo uyiziho?
▶️ #IntekoyUmuco iragusobanurira ayo mateka: 👉https://t.co/S4LhpbQNRI
𝐈𝐤𝐢𝐠𝐨𝐛𝐞 𝐜𝐲𝐚 𝐌𝐮𝐬𝐚𝐡𝐨
#Musaho ni ikigobe kiri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hagati y’umusozi wa Sure uri muri @RutsiroDistrict n’umwigimbakirwa wa #Nteko uri mu karere ka @KarongiDistr.
Hambere, aho hahoze ari mu karere kitwaga u Bwishaza. Musaho yamenyekanye mu mateka y’u #Rwanda kubera ko hahoze amazu y’abakoroni; by’umwihariko mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababirigi hari icyambu gikomeye cyahuzaga u Rwanda na Congo mbirigi.
Kubera icyo cyambu, byatumye hubakwa uruganda rwa mbere muri ako karere k’u Bwishaza rwatunganyaga kawa mbere yo kuzijyana i Burayi zinyuze muri Congo. Urwo ruganda rwahubatswe mu 1954. Aho mu Musaho kandi ni ho Shikaramu n’abarwanyi be bahungiye mbere yo gusubira i Burayi.
Ubundi uwo muntu #Abanyarwanda bita Shikaramu ni umucanshuro w’umubirigi witwaga Major Jean Schramme. We n’abandi bacanshuro yari ayoboye barwanye mu ntambara yabereye muri Congo mu 1967, bashyigikiye uruhande rwashakaga ko intara ya Katanga yigenga.

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ingoro z'umurage, #IntekoyUmuco n'abafatanyabikorwa bayo basuye ahantu ndangamurage mu Turere twa @NgororeroDistr na @KarongiDistr ariho: i #Nyange ku Gicumbi cy’Ubunyarwanda mu Karere ka Ngororero, no mu #Musaho no ku #Nteko mu Karere ka Karongi.
#IMD2025

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ingoro z'umurage, #IntekoyUmuco n'abafatanyabikorwa bayo basuye ahantu ndangamurage mu Turere twa @NgororeroDistr na @KarongiDistr ariho: i #Nyange ku Gicumbi cy’Ubunyarwanda mu Karere ka Ngororero, no mu #Musaho no ku #Nteko mu Karere ka Karongi.
#IMD2025

Most Popular Users

Elon Musk 
@elonmusk
241.3M followers

Barack Obama 
@barackobama
119.1M followers

Cristiano Ronaldo 
@cristiano
113M followers

Donald J. Trump 
@realdonaldtrump
111.8M followers

Narendra Modi 
@narendramodi
107.1M followers

Rihanna 
@rihanna
98.3M followers

NASA 
@nasa
92.3M followers

Justin Bieber 
@justinbieber
91.5M followers

KATY PERRY 
@katyperry
89.1M followers

Taylor Swift 
@taylorswift13
83M followers

Lady Gaga 
@ladygaga
74.5M followers

Virat Kohli 
@imvkohli
72M followers

Kim Kardashian 
@kimkardashian
70.5M followers

YouTube 
@youtube
68.8M followers

Neymar Jr 
@neymarjr
65M followers

Bill Gates 
@billgates
64.6M followers

The Ellen Show
@theellenshow
62.4M followers

Selena Gomez 
@selenagomez
62.2M followers

CNN 
@cnn
61.8M followers

X 
@x
60.8M followers









