Umutangabuhamya Alan Verhageen w'umubiligi yagarutse ku bwicanyi ndengakemere yiboneye n'amaso ye i Gashora na Nyamata aho yageze muri Gicurasi 1994 igihe jenoside yakorewe abatutsi yari irimbanyije mu Rwanda....
Ibirambuye👇🏾
https://t.co/06vKHaZ95D
Umucamanza w'Umubiligi Damien Vandermeersch yashwishurije abunganira Munyemana Sosthène ko Leta y'u Rwanda itigeze yivanga mu iperereza yakoreye mu Rwanda ko ahubwo ari Leta y'u Bubirigi yagerageje kumushyiraho igitutu n'ubwo ngo yayinaniye.
https://t.co/o8GBhdNH2g
Umuyobozi w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Renzaho Christophe witabiriye umunsi wa gatatu w'urubanza rw'ubujurire bwa Munyemana Sosthène, yasabye Abanyarwanda baba mu Bufaransa n'abandi bari hafi yaho kujya bitabira imanza za Jenoside.
Umunsi wa 2 w'urubanza rwa #Sosthene#Munyemana mu bujurire i Paris
2/3
Nyuma ya saa sita abagize urukiko baretswe film documentaire yitwa "Tuez les tous", naho ku gicamunsi bumvise ubuhamya bukomeye bw'umushakashatsi Hélène Dumas
Soma ibirambuye kuri👇🏾
https://t.co/SNVzVfwbGR
Umunsi w'uburanisha wa mbere wari watangiye saa tatu za mu gitondo warangiye saa yine n'igice y'ijoro (22h)
Urubanza rurakomeza uyu munsi ku wa gatatu, tariki ya 17 Nzeli saa tatu za mugitondo.
2/2
- Dr Bartou na Dr Chaury bakoranye na Sosthène Rwamucyo ubwo yakoraga mu Bufaransa avuye mu Rwanda
- Mickaël MUNYEMANA, umuhungu wa Sosthène MUNYEMANA
- Febronie MUHONGAYIRE washakanye na Sosthène MUNYEMANA baje kubwira urukiko uko bazi se cyangwa se umugabo wabo
Urubanza rwa #Sosthene#Munyemana Day 1
Ku mugoroba w'ejo humviswe aba témoin de contexte bakurikira:
- Colonel Gil Chevalier, ukora muri Ambassade y'ubufaransa mu Rwanda ngo asobanurire neza urukiko uburyo abatangabuhamya batumizwa kandi babazwa iyo bari mu Rwanda
1/2
Mu gitondo cy'ejo, abagize urukiko bamaze kuzura hemejwe ingengabihe y'uburanisha.
Birangiye, hakurikiyeho rapport ya Président w'urukiko wagejeje ku bagize urukiko mu gihe cy'isaha n'igice incamake ya dossier
Urukiko ruyobowe na Président Mahrez Abassi.
Rugizwe n'abacamanza 3 b'umwuga n'abaturage 9 basanzwe (jurés) bashyizweho hakoreshejwe tombora ejo rugitangira.
Twibutse ko mu rwego rwa mbere aba baba ari batandatu gusa.