Passionate about creating positive change by seizing opportunities and driving collaboration. I believe in the power of unique and collaborative perspectives.
ABASHINWA BARI KU RUNDI RWEGO 🫡
Mu Ntara ya Shanxi yo mu Bushinwa, abaturage batunguwe n'ikoranabuhanga ridasanzwe ritanga amafu mu gace k’imiturire kagezweho muri iyi ntara, aho ritanga ubukonje bugeze ku kigero cya 8°C mu minota mike.
Ikaze mu Kiganiro Café Energie.
Hari igihe biba ngombwa kwitangira abandi. Uyu munsi turigira ku buzima bwa Robert Baden-Powell: Umugabo watangije umuryango w’Abaskuti ku isi, agahindura ubuzima bwa miliyoni z’urubyiruko abigisha kuba abayobozi beza, kwigira no gukorera abandi.
Muri kumwe na Serge IRAMBONA
Ikaze mu Kiganiro Café Energie.
Uyu munsi turaganira ku mateka y’ubuzima bwa Nelson Mandela, umunya-Afurika y’Epfo warwanyije ivangura rishingiye ku ruhu ryakorerwaga abirabura rizwi nka “Apartheid” ndetse aza no kuba perezida wa mbere w’umwirabura w’iki gihugu mu 1994 nyuma yo gufungwa imyaka 27 yose azira kurwanya iryo vangura.
Muri kumwe na Serge IRAMBONA
AMAKURU AGEZWEHO
==================
Itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas ryatangaje ko ryafashe umwanzuro wo gutandukana na MIE iyobowe n’Umunyamakuru Irene Murindahabi yabarebereraga mu muziki.
Itangazo ryasohowe n’iryo tsinda kuri uyu wa 13 Kamena 2026, ryahamije ko bafashe umwanzuro wo gutandukana na MIE bakigenga ku giti cyabo ndetse bashimira umubano n’imikoranire myiza yabagejeje kuri byinshi mu gihe bari kumwe na MIE.
Ese wari uziko igihe umuraperi Travis Scott yakoreraga igitaramo i Roma mu Butariyani mu 2023, igihe yaririmbaga indirimbo ye yitwa Fein, abafana barenga ibihumbi 70 bari bateraniye aho babaye nk'abasazi banasimbukira rimwe, ku buryo bateje umutingito uri ku kigero cya 1.3.