Chorale de Kigali yateguye igitaramo “Voices in Harmony” cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki, kizaba ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, muri RRA Auditorium i Kimihurura guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
#RadioUmucyo
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi Johan Borgstam, , baganira ku mutekano n’iterambere mu Karere, by’umwihariko mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa #RDC no kugarura amahoro n’umutekano.
#RadioUmucyo
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byageze ku masezerano y’amahoro ashobora guhagarika intambara no kugabanya amakimbirane yari amaze igihe ahangayikishije akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
#RadioUmucyo
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, ategerejwe mu Mujyi wa Stockholm mu gihugu cya Suède, aho azakorera igitaramo cye cya mbere muri uyu mujyi ku wa 5 Nyakanga 2026.
#RadioUmucyo
Papa Leo XIV yasomye Misa yitabiriwe n’abarenga miliyoni i Madrid muri Espagne, asaba abantu kugaragaza ukwemera kwabo bafasha abakene n’abatagira kivugira , anibutsa ko idini rigomba kuba isoko y' imibereho ya buri munsi.
#RadioUmucyo
Kuva kuri uyu wa Mbere, ba Minisitiri b’Ubuzima bo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bahuriye mu biganiro bigamije guhuza ibikorwa byo gukumira icyorezo cya Ebola mu Karere.
#RadioUmucyo
El Malick Ndiaye yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Sénégal, nyuma y’iminsi mike Ousmane Sonko wari Minisitiri w’Intebe akaba n’inshuti ye, yirukanywe na Perezida w’iki gihugu.
#RadioUmucyo
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yifatanyije n’abandi bayobozi baturutse hirya no hino muri Afurika no mu bindi bihugu mu muhango w’irahira rya Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni.
#RadioUmucyo
Ku munsi w’ejo , Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi, yakirwa n’abayobozi ba Qatar barimo Dr. Mohammed Al Khulaifi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.
#RadioUmucyo
Bosco Nshuti yatangaje ko azamurika album ye ya gatanu, mu gitaramo gikomeye giteganyijwe kubera muri Kigali Serena Hotel tariki ya 19 Nyakanga 2026.
#RadioUmucyo
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yahuriye mu nama i Beijing na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, nyuma y’iminsi Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahakoreye uruzinduko.
#RadioUmucyo
As we celebrated #WorldPressFreedomDay2026, we were honored to be recognized as the Best Inclusive Media House 2026. It is a testament to our ongoing commitment to serving the community with balanced and inclusive information, as well as fostering an equitable working environment