#Kwibuka30🙇🏾🇷🇼🕯#RwOX
HOTEL CHEZ LANDO😭😭😭😭😭 [Abaca umuhanda wa #Remera berekeza #Kimironko murahazi😭]
Uyu ni umuryango mwiza wa Ndasingwa duhora twibuka🙇🏾🕯
Hejuru ku ifoto, ibumoso uyu mugabo mwiza w'imfura ni Ndasingwa Landoald🕊💝bakundaga kwita LANDO🥰Umuhungu wa Bitsindinkumi mwene Nyarugabo wa Kanyamuhungu ka Mugarura wa Segushima wa Sekabota wa Sekabamba wa Rwambari rwa Nyaruhungura wa Bumbogo bwa RUTSOBE💪🏾
Hejuru ku ifoto,iburyo ni umugore we,Hélène Pinsky Ndasingwa💝🕊
Hasi ku ifoto,ni abana babo,Patrick Bitsindinkumi Ndasingwa💝🕊na Malaika Gaju Ndasingwa💝🕊
Umutsobe cyane✊🏾Ndasingwa Landoald a.k.a LANDO wari waravukiye mu murenge wa Ruli,Akarere ka Gakenke,Intara y’Amajyaruguru,ku itariki ya 19 Gicurasi 1947, niwe wari nyiri Hotel Chez Lando
Mu kwezi kw'Ukwakira mu mwaka w'1990,Ndasingwa Landoald yafunzwe mu biswe ibyitso by'inkotanyi maze agifungurwa yiyemeza kurwanya akarengane,aharanira ko habaho ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda bose nuko aba umwe mu ba mbere bashinze ishyaka rya P.L,yanaje kubera Visi Perezida
Ndasingwa Landoald wari waragenwe kuba Minisitiri muri Guverinoma y’Inzibacyuho yaguye(Amasezerano y’Arusha)yabaye Minisitiri w’Umurimo n’Imibereho myiza(1992-1993)muri Guverinoma y’ubumwe yari yaguye irimo n’amashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe.
Ku itariki ya 3/4/1994,ku munsi mukuru wa Pasika,Ndasingwa Landoald,umugore we,Hélène Pinsky n'abana be 2 Patrick na Malaika bagiye gusura inshuti y'umuryango,Jacques Roy kugira ngo basangire Pasika maze Jacques asaba Lando ko yamwemerera agahungisha Umugore we n'abana be kuko hari umutekano muke i Kigali ariko Umugore wa Landoald arabyanga avuga ko adashobora gusiga umugabo we mu Rwanda
Jenoside yakorewe abatutsi igitangira,ku itariki ya 7 Mata mu mwaka w'1994,Ministre Ndasingwa Landoald wari wamenye ko hari abanyepolitiki batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batangiye kwicwa yahamagaye kuri telephone ingabo za MINUAR abasaba kugirango baze kumurindira umutekano n'umuryango we ndetse banabahungishe ariko mu gihe yari atararangiza kuvugira kuri telephone abona Abicanyi binjiye mu rugo rwe maze Ndasingwa ababwira ijambo rye rya nyuma agira ati: "𝗠𝗪𝗔𝗞𝗘𝗥𝗘𝗥𝗘𝗪𝗘"💔
Nuko abo bicanyi bahita binjira bica urubozo Ministre Ndasingwa Landoald🕊✨💐umugore we,Hélène Pinski Ndasingwa🕊✨💐ndetse n'umwana wabo w'umuhungu,Patrick Bitsindinkumi Ndasingwa🕊✨💐
Ubwo Umuryango wa Ndasingwa wicwaga,Malaika Gaju Ndasingwa wari wakomeretse ariko atashizemo umwuka yavuye mu mirambo ataka atabaza yibwira ko abicanyi bagiye nuko umwe mu bicanyi wasohokaga mu rugo rwa Ndasingwa aba aramwumvise ahita agaruka inyuma,akimubona amushumuriza abandi bicanyi maze abo bagome bica urupfu rw'agashinyaguro Malaika Gaju Ndasingwa🕊✨💐nuko umuryango wa Ndasingwa abicanyi baba barawuzimije💔
Umuryango wa Ndasingwa warazimye💔😪
🛑Reka mbasabe tugumane hano ukanda #FOLLOW kuri @EmmanuelINTORE turusheho gusangira amateka atwibutsa Imfura zadusize zitabihisemo.
📖: IMFURA LOÏC
#Remember_Unity_Renew