ES W'umurenge wa Mutenderi w'agateganyo Bwana *Viateur Niyonzima* yifatanyije n'abaturage ba Muzingira Cell mu nteko y’Abaturage, akaba yashishikarije abaturage ba Muzingira kurushaho kwicungira umutekano barara amarondo uko bikwiriye, batangira amakuru ku gihe.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Mme Niyonagira Nathalie yifatanyije n'abaturage b'akagari ka MUZINGIRA mu nteko, mu butumwa bwe, yagarutse ku mutekano, isuku, HSi, MUSA na Ejoheza, yakiriye n'ibibazo by'abaturage aranabikemura, Abaturage bashimye imiyoborere myiza Yegera abaturage
Uyu munsi ku wa 28/2/2023, ES w'umurenge wa Mutenderi Bwana NGENDA Mathias yitabiriye inteko z'abaturage ku rwego rw'umurenge zabereye mu Kagari ka MUZINGIRA, mu butumwa bwe yibukije abaturage ko Umuryango utekanye kdi wizigama muri Ejoheza ari ishingiro nyaryo ry'iterambere