U Burusiya bwagabye ibitero simusiga kuri Ukraine, byibasiye cyane cyane ahari ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu. Ni ibitero byagabwe hifashishijwe ibisasu bya misile na drones.
Perezida wa Ukraine Volodmyr Zelensky yavuze ko aricyo gitero gifite ubukana u Burusiya bugabye mu myaka isaga ibiri ishize intambara itangiye.