Ministeri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yateguye inama nyunguranabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa mu burezi kuva tariki 23-24 Gashyantare, 2026, mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa neza isuzuma rya PISA, intego n’impamvu u Rwanda rwitabiriye PISA 2025, no gukusanya ibitekerezo ku bizibandwaho mugukora ubusesenguzi na raporo y’igihugu.
Iyi nama yahuje abayobozi b’amashuri, ababyeyi, abayobozi b’uturere bungurije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe uburezi mu turere, abafatanyabikorwa, n’abayobozi ku rwego rw’igihugu bafite aho bahuriye n’uburezi n’ibarurisha mibare ndetse n’abanyamakuru.
Ni nyuma y’uko u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere isuzuma mpuzamahanga rya PISA mu mwaka wa 2025, rikorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15, rigamije gupima ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu gusoma, imibare na siyansi, harebwa uko bashobora gukoresha ibyo bize mu buzima busanzwe no mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.