Uyu munsi twakiriye itsinda rya @statisticsRW riyobowe na Kamanzi Shingiro Jean Phil Philbert, bakaba baje gusuzuma ishyirwamubikorwa ry'imihigo y'umwaka wa 2025-2026. Nyuma yo kugaragarizwa ibyagezweho mu mpapuro bazajya mu mirenge n'utugari aho ibikorwa biherereye.
Guverineri wa @RwandaSouth@AKayitesiAlice ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe Imibereho Myiza,@NadineKayites n'inzego z'umutekano, yatangije ku mugaragaro ibizami bya Leta ku banyeshuri barangije amashuri abanza. Igikorwa cyabereye kuri GS Nyanza.
🎉 Mu Mirenge yose y'Akarere ka Nyanza hizihijwe umunsi mukuru wo #Kwibohora32 ku nsanganyamatsiko igira iti: "Kwibohora: Intambwe mu Ntego." Ku rwego rw'Akarere, ibirori byabereye kuri Sitade ya Nyanza aho abaturage basabwe gukomeza gusigasira no guteza imbere ibyagezweho.
Uyu munsi, Abadepite n’Abasenateri basuye Intwaza mu Ngo z’Impinganzima zo mu Turere twa @BugeseraDistr, @HuyeDistrict, @NyanzaDistrict na @RusiziDistrict. Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwegera no gufata mu mugongo Intwaza, mu gihe cyo #Kwibuka32.
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Uwineza Beline yashimye ubuyobozi bw’igihugu bukomeje kwita ku mibereho y'abatuye mu ngo z'Impinganzima n’abandi bose bakomeza kubagaragariza urukundo.
Minisitiri @DrDamascene yitabiriye igikorwa cyo
kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 43, mu Rwibutso rwa Nyanza ruherereye mu Murenge wa Busasamana.
#Kwibuka32
Gahunda yose yo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Kirambi mu murenge wa Nyagisozi murayikurikira munyuze hano. @Ibuka_Rwanda
https://t.co/E01ztSCTTw