The official X handle of #Nyarugenge, 1 of the 3 districts of the City of Kigali. Follow us for continuous news & updates - Dukurikire ubone amakuru agezweho
Tubifurije icyumweru gihire.
Imirimo yo gutunganya no gusubiranya ibishanga bitanu muri #KigaliYacu igeze kure. Zimwe mu ntego zo gutunganya ibi bishanga, ni ukongera kubona urusobe rw’ibinyabuzima rugaruka. Iyi ntego igenda igerwaho na mbere y’uko imirimo irangira. Ubu dushobora kubona amoko y’inyoni atandukanye ahari ibi bishanga.
--------
Wishing you all a productive and successful week ahead.
The restoration of biodiversity is one of the key outcomes of the rehabilitation of Kigali’s wetlands. Even before the completion of works across the five wetlands, the return of various bird species is a clear sign that these ecosystems are recovering and thriving.
Bimwe mu bikorwa ushobora kwitabira muri iyi wikendi muri #KigaliYacu.
————
Discover some of the exciting activities you can enjoy this weekend in #KigaliYacu.
Mu rwego rwo kureba ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo ya #KigaliYacu mu mwaka w'Ingengo y'Imari wa 2025/2026, muri iki gitondo, twakiriye itsinda riturutse mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare @statisticsRW.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ibikorwa remezo n'Imiturire Dusabimana Fulgence yavuze ko iki gikorwa ngarukamwaka kiba kigamije kurebera hamwe ibyagezweho muri uyu mwaka no kungurana ibitekerezo ku bikwiye kunozwa byose bigamije imibereho myiza y'abaturage mu cyerecyezo cya Leta cyo gushyira umuturage ku isonga.
Mu mwaka turimo dusoza, Umujyi wa Kigali wari ufite imihigo 150 mu nzego eshatu: ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza. Iyi mihigo ikaba yaragezweho ku rwego rushimishije itwara Ingengo y'Imari isagaho gato miliyari 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Muraho neza bataramyi byahamye!
Umujyi wa Kigali wongeye kubatumira mu gitaramo #KigaliDutarame cyo kwizihiza umunsi w’Umuganura tariki 07 Kanama 2026 kuri KCC Roundabout.
Gutarama umuco wacu bimaze kuba ikirango cya #KigaliYacu. Muzaze mwese dutarame u Rwanda, twishimire ibyo tumaze kugeraho nk’uko tubisanga mu muco wacu mu Nzira y’Umuganura.
Muratumiwe mwese!
————
Greetings from Kigali!
Are you a fan of cultural performances? Join the City of Kigali for another edition of #KigaliDutarame as we celebrate National Harvest Day (#Umuganura) on Friday, 7 August 2026, at KCC Roundabout.
Look forward to an exceptional lineup of talented artists showcasing captivating traditional dance, music, and Rwanda’s rich cultural heritage. Save the date and don’t miss this memorable celebration.
Ticket details will be announced soon.
The Director General in charge of Communication and Community Education at the City of Kigali, @EmmaClaudine, is engaging participants of Itorero #Indangamirwa16 in a thought-provoking discussion on "What Makes Rwanda Work."
The session explores the values, leadership, and systems that have driven Rwanda's remarkable transformation and continue to underpin its progress.
Join us tonight from 6:00 PM at #KCEV (Camp Kigali) for another exciting edition of #GenZComedyShow, an unforgettable evening of comedy, inspiration, and outstanding performances by Rwanda’s talented comedians.
The night will also feature a special performance by Intore Massamba.
Secure your ticket at https://t.co/HCwtfZ7mwF or dial *797*30*10#.
See you tonight!
Niba utwara ikinyabiziga muri #KigaliYacu, ubahiriza amabwiriza n'amategeko bigenga imikoreshereze y'inzira ya bisi (Dedicated Bus Lane).
Irinde gutwarira mu gice cy'umuhanda kitajyanye n'ikinyabiziga ukoresha. Inzira ya bisi ikoreshwa n'ibinyabiziga bitwaye abantu 8 kuzamura mu masaha yagenwe (Mugitondo, guhera 06:00 kugeza 10:00 na nimugoroba guhera 17h00 kugeza 21:00).
----------------
If you're a driver, remember that you play a crucial role in the successful implementation of the dedicated bus lane under the #TurindaneJam campaign.
By respecting traffic regulations and giving priority to public transport, you help reduce congestion, improve mobility for all road users, and contribute to a more efficient, sustainable, and livable #KigaliYacu.
Tuganire ku myubakire.
Igihe cyose uhawe uruhushya rwo kubaka, ihutire kubaka inzu yawe kandi uyuzuze mu gihe cyagenwe. Iyo uhawe uruhushya, umwaka ukarangira utaratangira kubaka, ruhita rutakaza agaciro.
#UbakaWuzuze
—————
Did you know?
A construction permit automatically expires if construction works do not commence within one year of its issuance.
Once your permit is approved, begin construction promptly and complete the project within the approved timeframe. A construction permit is valid for 2 years and may be extended by an additional 6 months.
Kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, muri #KigaliYacu hatangijwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by'Umwaka w'Amashuri 2025-2026.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva (@dusengiyumvas) ari kumwe na Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana (@JoNsengimana) bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ibi bizamini mu Rwunge rw'Amashuri rwa Remera Catholique II.
Muri #KigaliYacu, abanyeshuri 42,433 nibo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza kuri site 110.
Twifurije amahirwe masa abanyeshuri mwese.
—————
Today, Mayor Samuel Dusengiyumva, alongside the Minister of Education, Joseph Nsengimana, officially launched the Primary Leaving Examinations (PLE) at GS Remera Catholique in Gasabo District.
The PLE assesses the knowledge, skills, and competencies learners have acquired throughout their primary education.
In #KigaliYacu, a total of 42,433 candidates are sitting for the examinations across 110 examination centres.
We wish all candidates success as they take this important step in their academic journey.
Abanyeshuri 9693 bo mu mashuri abanza #Nyarugenge batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuri site 23 zibizamini. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere @AlexisIngangare yabitangirije kuri GS APACOPE
#Kwibohora32: Incamake y’ibirori byo gusoza gahunda y'Ingabo n'Inzego z'Umutekano muri #KigaliYacu. Hatashywe ibyumba by’amashuri 15 n’ubwiherero 18 mu Murenge wa Kinyinya, hatangwa moto 10 ku bahoze bakoresha ibiyobyabwenge banyuze mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.
———
Watch the highlights from the closing ceremony of the Defence and Security Citizen Outreach Programme (COP 2026) in #KigaliYacu.
#Kwibohora32
Mu ijambo rye, VM @Urujeni1 wari Umushyitsi mukuru, yashimiye izari ingabo za RPA ku ruhare bagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside. Yanagarutse ku byagezweho asaba abitabiriye kubirinda, bakabisigasira ndetse bakanabyongera.
Mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32 byabereye mu Murenge wa Nyamirambo hazirikanywe ubwitange bw'ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikanabohora igihugu. Abaturage baganirijwe ku rugendo rwo Kwibohora n'ibimaze kugerwaho
Mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32 byabereye mu Murenge wa Nyamirambo hazirikanywe ubwitange bw'ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikanabohora igihugu. Abaturage baganirijwe ku rugendo rwo Kwibohora n'ibimaze kugerwaho
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora32, mu Kagari ka Mumena i Nyamirambo hatashwe imihanda yubatswe n'abaturage mu rwego rwo kwigira. Ni igikorwa cyitabiriwe na VM @Urujeni1 wari Umushyitsi mukuru, Umuyobozi Nshingwabikorwa @AlexisIngangare, inzego z'Umutekano n'abandi