UPDATE: 20 people confirmed dead, several others injured in #Rusiga tragic road accident involving a passenger bus belonging to ‘International’ transport company. The Government is providing necessary support to the bereaved and to those injured, according to a statement from the Prime Minister’s Office @PrimatureRwanda
🚨 AMAKURU AGEZWEHO 🚨
Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y'imodoka yahitanye abantu 20 abandi bagakomereka.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri, ni iya bisi yari itwaye abagenzi 52 mu muhanda Kigali-Rubavu, aho yageze mu Murenge wa Rusiga, Akarere Rulindo, ikamanuka ku musozi.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe rivuga ko Guverinoma itanga ubufasha ku miryango y'ababuze ababo n'abakomerekeye muri iyi mpanuka. #RBAAmakuru