Rwanda To Host F1 Grand Prix
The nation has been chasing a Grand Prix race for years, having already used football, basketball and other sports to enhance its image and attract investment.
https://t.co/mHUVZK4rt3
U Rwanda rushobora kuba igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira isiganwa ry'umukino w'utumodoka duto wa Formula 1 nyuma y’imyaka irenga 30 iri rushanwa ritabera kuri uyu mugabane.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryandika ku mikino y’imodoka avuga ko u Rwanda rwahigitse Afurika y'Epfo nayo yabyifuzaga ndetse ko rwamaze kumvikana n'ubuyobozi bwa Formula 1 ku buryo ishobora kwinjiza Grand Prix yayo kuri kalendari ya Formula 1 mu 2030. Icyakora, kugeza ubu Formula 1 ubwayo ntiratangaza ku mugaragaro ko aya masezerano yasinywe.
Aya makuru aje nyuma y’igihe u Rwanda rugaragaza ubushake bwo kwakira iri rushanwa. Mu 2024, Perezida Paul Kagame yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda rwatangiye gahunda yo gusaba kwakira Formula 1, avuga ko ibiganiro na Stefano Domenicali, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, byari bigeze ku rwego rushimishije.
Mu gihe uyu mushinga waba wemejwe, u Rwanda ruteganya kubaka imihanda ihoraho yo gukiniramo iri rushanwa. Biteganyijwe ko yakubakwa hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, mu bilometero 40 uvuye i Kigali.
📰: F1 will return to Africa for the first time since 1993, with an agreement reportedly in place for Rwanda to join the calendar in 2030 and an official announcement possible within weeks. President Paul Kagame has lobbied for years, and Rwanda will now build a permanent circuit near Kigali's Bugesera airport, designed by Alexander Wurz's WurzDesign alongside Tilke Engineering. The deal beats out long-rumored bids from South Africa, Morocco, and Nigeria, with Hamilton among the sport's most vocal advocates for an African return.
#F1 #SingaporeGP