Ubusanzwe iyo watse uruhushya rwo kubaka mu mujyi wa Kigali cg mu tundi turere dutandukanye two mu ntara, hari amafaranga uba ugomba kwishyura iyo rwabonetse. Ubwo ni igihe ababishinzwe bamaze kwemeza ko ibintu byose bimeze neza nta kibazo, uruhushya rushobora gutangwa. 1/3
Dore rero amafaranga bisaba kugirango wishyura uruhushya rwo kubaka rwamaze kwemezwa bitewe n'ubuso bwose bw'inzu yasabiwe uruhushya:
a. Mu nsi ya metero kare 100: 20,000 RWF
b. Hagati ya metero kare 100 na 200: 100,000 RWF
c. Hagati ya metero kare 200 na 500: 150,000 RWF. 2/3