Minisitiri @U_Consolee yibukije ko umuturage ari we shingiro ry'iterambere ry'Igihugu, ariko ko ritagerwaho ari mu muryango udatekanye.
Yagaragaje bimwe mu byonnyi by'umuryango, asaba abayoboke ba PL gufasha mu bukangurambaga buhindura imyumvire hagamijwe kubaka umuryango mwiza.
.@MukabalisaD yashimye ubufatanye bw'inzego za Leta n'imitwe ya politiki, avuga ko bugaragaza ko intambwe u Rwanda rwateye itazigera isubira inyuma.
Yasabye abayobozi gukomeza gukangurira abayoboke bose gushyigikira gahunda ziteza imbere umuryango kuko ari wo shingiro ry'Igihugu
Abayobozi b'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu /PL mu nzego zitandukanye bateraniye mu Nama y'Inama y'Igihugu.
Muri iyi nama, baragezwaho ikiganiro ku ruhare rw’umuryango utekanye mu iterambere ry’Igihugu, bagezwaho na Minisitiri @U_Consolee wa @RwandaGender.
Abagize Biro ya PL bagaragaje ko PL igira uruhare mu gufasha Leta kugera ku ntego yo gukorera abaturage no kwimakaza demokarasi binyuze mu gutanga ibitekerezo ku igenamigambi, gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no gushyiraho gahunda ihoraho yo gukangurira abaturage kuzitabira.
Perezida wa PL @MukabalisaD yavuze ko PL yubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zayo zose no mu bikorwa byayo, igaharanira ko nta n’umwe uhezwa, ikanakangurira Abanyarwanda bose kwirinda no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n'irindi iryo ari ryo ryose
Perezida @MukabalisaD yagaragarije Abasenateri ko Ishyaka PL ryubahiriza ibisabwa Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, rikagira inzego zikora neza kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku mudugudu, abayobozi bazo bagashyirwaho biciye mu matora, kandi bagakora bagendeye ku mategeko.