Weekend nziza abantu mukoresha #Mango4G muri ABA hamya bashobora kwemeza ko Internet iri mu bintu bituma ubuzima buryohera umuntu ubukeneye.
Kora amahiramo yawe Kandi ufate ikemezo kitazatuma wicuza.
Kubura amakuru yizewe ku buzima bw'imyororokere bikomeje gutuma abana b'abanyarwanda bahura ni ingaruka zitandukanye harimo gutwara indwa zitifuzwa, kuva mu ishuri kubera gufata inshingano zo kurera kandi nabo bakiri abo kurerwa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'indi. Nk'urubyiruko nitwe bo gufata iyambere ngo duhangane n'izo ngaruk. @urukundo-initia ni abajene bakoze umukino witwa URUKUNDO Life Skills BOARD GAME aho ingimbi, abangavu, urubyiruko bakina ndetse bakabona amakuru yizewe y'ubuzima bw'imyororokere. Ndetse uyu mukino ufasha n'ababyeyi gukina n'abana mu bwisanzure as It breaks silence around Sexual reproductive health and facilitate adolescents and youth to make informed decisions. Uyu mukino uri buryo bubiri aho ushobora gukina Physical Game usanga kuri office ya URUKUNDO i Remera cg uka downloading application y'URUKUNDO LIfe skills BOARD GAME. Kuri App store https://t.co/YNJtgbY8ef
Android Link 👇https://t.co/Cr6ABQb8RH
#TheTimeIsNOW safe spaces for women and shifting gender norms will advance gender equality and combat violence against women and girls.
#MaputoProtocolDay under the theme “ Celebrating and continuing to defend women’s rights in Africa”.
“Developing countries are unfairly paying high risk premiums. Everyone is lumped together, according to the lowest common denominator.
We need to work together to address this. These extra costs come on top of the already high interest rates. We are not talking about charity. Ultimately, the reforms to international financial institutions will benefit all of us.” President Kagame speaking at the high level roundtable titled Towards a Fair International Financial Architecture co-organized by Prime Minister Pedro Sánchez of Spain @sanchezcastejon, European Council President Charles Michel @eucopresident, and French Minister of Foreign Affairs Catherine Colonna @MinColonna.
#Vacancesvibes
Abanyeshuri 5 bahize abandi mu bumenyi rusange mu kiganiro #Vacancesvibes kuri @Radiorwanda_RBA bagiye guhabwa telephone batsindiye, banahatanire igihembo nyamukuru. Kuri ikiganiro Guhera saa 13:30-15:00
Umugoroba w’Abahanzi! Ikiriyo cyo guherekeza bwa nyuma producer Junior Multisystem
Umugoroba w’Abahanzi! Ikiriyo cyo guherekeza bwa nyuma producer Junior Multisystem
Umuhango wo kwibuka Junior Multisystem wabimburiwe n’isengesho ryakozwe na Pastor Jean Baptiste wagaragaje ko imitima y’abateraniye mu ihema ryasezerewemo nyakwigendera irimo agahinda gusa ko umunsi nk'uyu wagombaga kubaho.
Umubiri wa Jean Luc Karamuka uzafatwa ejo ku wa Gatatu Saa yine za mu gitondo ku bitaro by’akarere bya Nyarugenge. Saa sita hazatangira amasengesho. Saa munani azasezerwaho bwa nyuma noneho berekeze i Rusororo saa kumi z’igicamunsi.
Umukuru w’umuryango wa Jean Luc Karamuka yakunze kumvikanisha ko uyu ari”Umugoroba w’abahanzi”.
Ijambo rya Twahirwa Aimable uhagarariye Leta muri uyu muhango, yavuze ko kuva Junior yakora impanuka abahanzi bamubaye hafi.
Ati:”Uku gukorana kudufashe gushyira hamwe twitegure kuko turi mu Isi y’ibyago”.
Yasabye abahanzi gukomeza gutahiriza umugozi umwe bagafatanya muri byose kuko abishyize hamwe nta kibananira.
Ati:”Yatangaga indirimbo ku gihe kandi yasize inkuru nziza kuko ibihangano yakoze bitazazima”.
Abahanzi babanye mu rugendo rw’umuziki kuva mu 2009 kugeza mu 2023, baje kumuherekeza bwa nyuma barimo Riderman, Butera Knowless, King James, Tom Close n’umufasha we, Tonzi, Bruce Melodie n’abandi.
Mu myidagaduro kandi mu ngeri zitandukanye hari abanyamakuru bafite amazina nka Luckman Nzeyimana ukorera Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Basile Uwimana, Uncle Austin, Ally Soudy n’abandi.
Ababanye bya hafi nka Kjohn wagize uruhare mu bijyanye no kumenyekanisha muzika nyarwanda, Zizou Alpacino wabanye bya hafi na Junior Multisystem nawe yari ahari.
Umunyamakuru Khamis Sango ukorera Televiziyo na Radio 10 niwe wahaye ikaze abaje guherekeza bwa nyuma Junior ndetse n’icyegeranyo kigaruka ku mateka ya Junior Multisystem mu ijwi ryiza riremereye.
Mama wa Junior, Karamuka Jeannine mu cyegeranyo kigufi yavuzeko yaranzwe no kwisekera ubuzima bwe bwose.
Ubuhamya bugufi burimo ibyamuranze ariko by’umwihariko bwahurije ku kuba yaragiraga urugwiro.
Ati:”Ibintu by’umujinya ntabwo byari ibye”.
Afite umwaka n’igice bakiri i Burundi yaguye mu mazi ababyeyi bakeka ko yatabarutse. Mama we ati:”Urupfu rwamugenzeho kuva akiri umwana. Agwa mu mazi tukiri i Burundi twari tuzi ko byarangiye. Hari n’indi mpanuka yigeze kumugera amajanja birangira ntacyo abaye.
Yavuze ko yari agiye mu isabukuru ya mushiki we agarutse akora impanuka.
Yabanje kwanga kujyayo ariko bimwanga mu nda. Mama we yashimiye Muyoboke Alex na Uncle Austin bahagobotse yabuze imbangukiragutabara imujyana CHUK. Icyo gihe baraye mu bitaro bikuru bya Kaminuza’CHUK’ babanje gusaba ko badoda ukuboko basanga igisubizo ni ukuguca.
Papa wa Junior yagiye gusinyira ko umuhungu we bamuca ukuboko. Yarwariye kwa se umuganga akajya aza kumukorera isuku. Se ati:”Yarwariye iwanjye arinda akira”.
Uncle Austin yasobanuye ko agikora impanuka yakoze ubukangurambaga kuko abahanzi bumvaga bamurimo ideni’. Ati”Na nyuma niwe wakoze mastering ya Closer yanjye na Meddy”.
Yanyweye amazi arahindukira ashiramo umwuka. Mama we yanavuze ukuntu yatinyaga serumu ku buryo ubwo bari kwa muganga yasabye mama we ko bamukuramo serumu undi akamuhakanira ko kubona umuti byabagoye.
Umuryango we uvuga ko yababereye urugero rwiza ndetse yitaga kuri bene wabo.
Junior Multisystem asize umwana nk'uko byavuzwe na mama we. Ubwo yashiragamo umwuka ntiyigeze asamba yatashye abyiyumvamo.
Umuhango irakomeje ejo abazabon