Kuri uyu wa Kabiri, Abagize Inama Njyanama y'Akarere batangiye icyumweru cy'Umujyanama kizabera mu mirenge yose guhera kuwa 04-07 Kanama 2026, kiri kwizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti ʺUruhare rw’Inganji za Rubavu mu mujishi w’iterambere: Twese hamwe nta we usigaye inyuma."
Kuri uyu wa Gatandatu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco [@JohnBo_N] yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nyakiliba mu muganda rusange w'ukwezi kwa Nyakanga 2026 hatunganywa umuhanda wa Nyabibuye. Umuganda wabaye hirya no hino mu Mirenge igize Akarere.
CNF /Rubavu ku bufatanye na Community Policing ,NYC, hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu no kugira uburere buboneye mu kigo cy'amashuri cya College Inyemeramihigo , mu buryo bwo kubafasha abana kwitwara neza mu biruhuko
Hakozwe isuzuma ry'imihigo ya Mutimawurugo; ryakozwe na CNF ku rwego rw'Igihugu nyuma yo gukora igenzura no gusura imwe mu miryango barebwa aho igeze yikura mu bukene , hatanzwe inama zitandukanye muri gahunda yo kugira umuryango ushoboye kandi utekanye
Ku bifatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu Hakozwe umugoroba w'umuryango mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rubavu aho hatanzwe ikiganiro ku "Kunoza imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu muryango no kwirinda ingaruka rigira mu mibanire "
Inama y'igihugu y'Abagore Ku bufatanye n'izindi nzego baganirije abari gukurwa mu busabirizi; Bagakora, aho bashyizwe mu matsinda abafasha kwiteza imbere yo kubitsa no kugurizanya, hagendewe ku mirenge batuyemo bari mu matsinda 3 bazakomeza gukurikiranwa
Ku bufatanye n'izindi nzego twakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi ,ubusabirizi mu mugi wa Gisenyi ;Abaganijwe bashyizwe mu matsinda yo kwiteza imbere bigishwa gukora bakigira, kwita ku burere bw'Abana, kuboneza urubyaro, kubahiriza gahunda za leta
Cyanzarwe: Kuri uyu wa 15/04/2026 Ubuyobozi bw'Akarere, abayobozi banyuranye, abashyitsi n'abaturage b'umurenge wa Cyanzarwe bahuriye mu gikorwa cyo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw'umurenge wa Cyanzarwe.
#TwibukeTwiyubaka