Kuri uyu wa gatandatu, Guverineri @gahundemaurice yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Cyabararika, mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Nyakanga 2026. Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo gusibura ibyobo bifata amazi y'imvura
Kimwe n'ahandi mu gihugu, mu Murenge wa Butaro muri @BureraDistrict, hatangijwe Gahunda yo kwita ku Rubyiruko mu Biruhuko 2026, igamije kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge n'izindi ngeso mbi, kubatoza umuco nyarwanda, guteza imbere impano no kubafasha kugira uruhare mu iterambere
Kimwe n'ahandi mu gihugu, uyu munsi mu Ntara y'Amajyaruguru hatangiye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n'amashuri yisumbuye.
Guverineri @gahundemaurice yabitangije ku mugaragaro kuri Site ya G.S. Kampanga muri @MusanzeDistrict, ahari gukorera abakandida 529
Uyu munsi, Guverineri @gahundemaurice yakiriye mu Biro bye Umuyobozi wa @BRAC_UPGI mu Rwanda, Muhire Jean Claude. Baganiriye ku gushimangira ubufatanye mu guteza imbere gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene mu buryo burambye no kuyagura kugira ngo igere kuri benshi
Kuri iki gicamunsi Guverineri @gahundemaurice yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rwamiko muri @GicumbiDistrict mu Nteko y’Abaturage. Baraganira kuri Mituweli, isuku n’isukura, gukumira ibyorezo, indangamuntu y’ikoranabuhanga n’izindi gahunda z’iterambere
Yagaragaje ko ibikorwa birimo kubaka amacumbi y’abatishoboye, ibyumba by’amashuri, gutanga amatungo n’ibindi ari urugero rwiza rw’ubu bufatanye.
Yasabye abaturage gukomeza gusigasira ibi bikorwa, kubyongera mu bwiza no mu bwinshi no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano
Kimwe n'ahandi hose mu gihugu, uyu munsi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 32. Ibi birori byitabiriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. Mukantaganzwa Domitila, wari Umushyitsi Mukuru
@RwandaLocalGov@gahundemaurice Iyi Nama Mpuzabikorwa ya @BureraDistrict yitabiriwe na Guverineri @gahundemaurice, ari na we Mushyitsi Mukuru, hamwe n'Inzego z'Umutekano n'abayobozi b'inzego zitandukanye mu Karere, kuva ku rwego rw'Akarere kugeza ku rwego rw'Umudugudu.