Uyu munsi, mu Murenge wa Kabare hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026, ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Murenge wa Kabare hasanwa umuhanda Nyankora-Cyarubare-Nasho uwo muhanda ukaba wari warangiritse
Mu Murenge wa Kabare mu bigo byose by'amashuri habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igikorwa kikaba cyabereye mu bigo byose bigize Umurenge.
Uyu munsi mu Murenge wa Kabare hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2026 aho hatunganyijwe imihanda migenderano ireshya na km 15
Umuganda wagenze neza
Inteko z'abaturage zabaye mu Kagari ka Kirehe kuri site zitandukanye kandi zagenze neza cyane mu kwita ku kwishyura MUSA;umutekano;isuku ibibazo byabajijwe byahawe umurongo
Uyu munsi mu Murenge wa Kabare habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igikorwa kikaba cyabereye kuri site ya Rushenyi. Umushyitsi mukuru yari Vice Mayor ari kumwe na Vice President wa Ibuka ku rwego rw'Akarere n'inzego z'umutekano
#Kwibohora31# none kuwa 04/07/2025 mu murenge #Kabare habaye Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi Mukuru wo Kwibohora byabereye mu midugudu yose, ku rwego rw'Umurenge bifatanije n'abaturage bo mu mudugudu wa Kabeza, Akagali ka Cyarubare.