๐ง๐๐ ๐ฃ๐ข๐ช๐๐ฅ ๐ข๐ ๐ฃ๐ฅ๐ข๐ฃ๐๐๐๐ฌ. Catch Prophet Elvis Mbonye in an epic broadcast Sunday 12th July 2026 at 7pm on TV1.
Donโt miss out!
#ProphetElvisMbonye
๐ง๐๐ ๐ฃ๐ข๐ช๐๐ฅ ๐ข๐ ๐ฃ๐ฅ๐ข๐ฃ๐๐๐๐ฌ. Catch Prophet Elvis Mbonye in an epic broadcast Sunday 12th July 2026 at 7pm on TV1.
Donโt miss out!
#ProphetElvisMbonye
Abahinzi bo mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka @Nyamagabe , bavuga ko bahombywa nโibyuho biri mu itangwa ryโifumbire mvaruganda, birimo izamuka ryโibiciro no kutabonekera igihe, bagasaba ko gahunda yo kuyibagezaho irushaho kunozwa kugira ngo bibarinde ibihombo no guhungabana kโumusaruro wโubuhinzi.@RwandaAgri@RwandaAgriBoard
Bamwe mu batuye akagari ka Mwana mu murenge wa Rurembo n'aka Mutanda mu murenge wa Shyiraย @NyabihuDistrict baravuga ko bugarijwe n'inzara batewe n'urubura rwaguye mu minsi ishize bityo bagasaba ko bafashwa kubona amaramuko.@RwandaLocalGov
Abagura inyama z'inka mu mujyi wa Kigali bavuga ko batunguwe nโitumbagira rikabije ryazo mu gihe gito cyane, aho ikiro kimwe kiri kugura hagati yโibihumbi 10 Rwf na 13 Rwf. Ni mu gihe abakora mu bucuruzi bwazo bo bavuga ko inyama ziri ku isoko ari nke bikabije bitewe nโuko nta nka ziri kubagwa, ibyo bahuza nโindwara ivugwa mu matungo mu bice bimwe na bimwe byโigihugu. @RwandaTrade
Abaturage bo mu mudugudu wa Kabingo akagari ka Cyohoha mu murenge wa Base @rulindodistrict , bavuga ko bahangayitse kubera abasore bacukura amabuye y'agaciro mu masambu yabo y'icyayi, bakayangiza ndetse bakagirira urugomo uwo bakeka ko ashaka kubabuza, aho umuturage umwe baherutse kumukomeretsa bakanamuvuna ukuguru.@RIB_Rw@Rwandapolice
๐จ AMASHUSHO ๐จ
Abanyeshuri 277.452 hirya no hino mu gihugu barimo abakobwa ibihumbi 154,351 n'abahungu ibihumbi 123,101 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w'amashuri wa 2025-2026.
Abaturage bo mu murenge wa Mushubi @GisagaraDistr bavuga ko bakomeje kubangamirwa kubera urugomo rukorwa n'amatsinda yโinsoresore zikunze kuba zasinze zigatega abantu zikabambura amafaranga na telefone, ndetse bamwe bagerageje kwihagararaho bagaterwa ibyuma.@RIB_Rw@Rwandapolice
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye TV na Radio One ko yamaze guta muri yombi abasore bane bakekwaho gukora ibikorwa bigayise bihungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage bakaba nafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndora.
Uyu munsi harasozwa imikino ya 1/8 y'igikombe cy'Isi hakinwa imikino 2. Argentine ya Messi na bagenzi be irakina na Misiri ya Salah na bagenzi be, naho Columbia ya Luis Diaz ikine n'Ubusuwisi bwa Xhaka. Iyi mikino yombi murayikurikira kuri Radio One 91.1FM, kuri YouTube channel ya TV1 Rwanda no kuri application ya TV1 Prime.
Ni ibihe bihugu 2 uha amahirwe yo kugera muri 1/4 iri joro?