🚨 AMAKURU
Umutubuzi wiyitiriye ambasaderi w'Urwanda mubwami bwa Esipanye amb Christine Nkurikiyinka yatahuwe
Amb Nkurikiyinka abinyujijwe kuri x ye yagaragaje ko hari umutubuzi umwiyitirira akoresheje konti ya Instagram @nku.christine,akayikoresha mu gusaba abantu amafaranga.
Yasabye abantu kutayitiranya na we, ahubwo bakayitangira Report na Block kugira ngo hirindwe abashobora gutekerwa umutwe
@CNkulikiyinka
#tv5news #tv5 #ScamAlert #Rwanda
🚨 AMAKURU YIHUTIRWA | CRISTIANO RONALDO
Amakuru ataremezwa aravuga ko rutahizamu wa Portugal, Cristiano Ronaldo, ashobora guhanishwa kumara iminsi 30 adakinira ikipe y'igihugu, ndetse agacibwa amande ya €225, nyuma yo kuvugwa ko yavuye mu mwiherero w'ikipe ya Portugal atabiherewe uburenganzira
Icyakora, ibi bihano n'ibivugwa ko Ronaldo yemeye amakosa ntibirahamywa n'isoko ry'amakuru ryemewe.
#tv5news #tv5b #CristianoRonaldo #Portugal #AmakuruMashya
AMAKURU MASHYA | NYAMASHEKE
Impanuka y'imodoka yahitanye abana babiri bari bavuye ku ishuri rya GS Rwabidege, mu Murenge wa Ruharambuga, Akagari ka Ntendezi, Umudugudu wa Kagarama, mu Karere ka Nyamasheke.
Amakuru y'ibanze avuga ko imodoka yari itwaye amabuye na sima yabuze feri, igonga abo bana.
#tv5news #tv5 #tv5trendz #tv5rwanda #AmakuruMashya #Nyamasheke #UmutekanoWoMuMuhanda
AMAKURU MASHYA
Mu butumwa bwo kuri Instagram, Iradukunda Elie Tatou ukinira Rayon Sports yavuze ko ashyize imbere gukorera iyi kipe nubwo atifashishijwe ki mukino batsinzwemo na Black Bulls.
Yavuze ko mu gihe havugwa kutumvikana n’umutoza Haringingo Francis, we ashyize imbere ubwitange.
#tv5news #tv5sports #tv5trendz #tv5rwanda #Tatou
🚨 AMAKURU: Polisi ya Uganda yatangaje ko itarabona umutwe wa Sgt Robert
Polisi ya Uganda yatangaje ko umutwe wa Robert Kabera, wamamaye nka Sgt Robert, utaraboneka nyuma y’uko umurambo we usanzwe waciwe umutwe mu Karere ka Mpigi.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yatangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, ko Kabera w’imyaka igera kuri 50 yasanzwe yishwe mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo, ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira.
Polisi yatangaje ko yafunguye dosiye y’iperereza, rikomeje hagamijwe kumenya abamwishe n’impamvu yaby.
#tv5news #tv5 #tv5trendz #tv5rwanda
🚨 AMAKURU: Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, na Eric Irambona bageze muri Mozambique gutegura ibijyanye n’amacumbi, aho iyi kipe izaba ndetse n’ibindi izakenera mu rugendo rwo gukina na Black Bulls.
Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ku wa 24 Ukwakira 2026, ikipe ndetse n'abandi bazayiherekeza bazahaguruka I Kigali kuwa 21 Ukwakira 2026
Kugira ngo Rayon Sports ikomeze inzira yo kujya mumatsinda ya CAF confederation cup isabwa gutsinda ibitego 3-0 i Maputo
@rayon_sports
#tv5news #tv5 #tv5trendz #tv5rwanda
🚨 AMAKURU AGEZWEHO🚨
The Ben yatangaje ko igitaramo cye cya “New Year Groove” kizaba ku wa 1 Mutarama 2027.
Ni ku nshuro ya gatatu iki gitaramo kizaba, kikazitabirwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
#tv5news#tv5Entertainment#tv5trendz#tv5rwanda#TheBen #NewYearGroove2027