#CECAFAKagameCup
Iyi Cecafa umuriro uraza kwaka
SC Simba yageze i Kigali,izanye intwaro zayo zimenyerewe nka Clatous Chama
Elie Mpanzou azagera mu Rwanda ejo avuye i Kinshasa
Simba iri mu itsinda rya kabiri na Singida Black Stars yaje na Bus, Jamus na Mogadishu
Wasiri ngo ikosa yakoze umwaka ushize ni ukuzana abazungu badafise plan 😂uyu mwaka ngo Rayon y’Abazungu 11 kandi bafise plan muzabumva.
#UrubugaRwimikino rwaryoshye cyane
Cyakora akumiro ni itushi pe!!
Mwari muzi ko se ba bana (Vestine na Dorcas) nta burenganzira bafite ku ndirimbo zabo; ngo imwe yagenewe agaciro ka Miliyoni 5 Frw?
Amasezerano MIE Entertainment yari ifitanye n'itsinda rya Vestine na Dorcas avuga iki?
Kimwe mu bice bikomeye biri muri aya masezerano ni ikijyanye n’uburenganzira ku bihangano.
Ingingo z’aya masezerano zigaragaza ko uburenganzira bwose ku ndirimbo zakozwe muri ubwo bufatanye bwari ubwa MIE Entertainment Ltd.
Mu yandi magambo, mu gihe aya masezerano yaba akigenderwaho nk’uko bamwe mu banyamategeko babivuga, Vestine na Dorcas nta ndirimbo n’imwe bafiteho uburenganzira busesuye mu mategeko.
Aya masezerano kandi yashyizeho uburyo bushobora gukurikizwa igihe aba bahanzi bifuza gutandukana n’umushoramari ariko bakajyana indirimbo zabo.
Hashyizwemo ingingo ivuga ko buri ndirimbo umuhanzi yifuza kwegukana asabwa kuyishyura Miliyoni 5 Frw. Iyo ushingiye ku bihangano byasohotse kuri MIE Music, bigaragara ko mu gihe cy’ubufatanye bwabo bakoze nibura indirimbo 12.
Mu gihe Vestine na Dorcas baba bifuza kwegukana uburenganzira kuri izo ndirimbo zose, byabasaba kwishyura amafaranga agera kuri Miliyoni 60 Frw, buri ndirimbo ibarirwa agaciro ka Miliyoni 5 Frw.
Komereza aha: https://t.co/2p3viSe8tI
🛑BREAKING NEWS🛑
Ikipe ya APR FC ntizakomezanya na:
●ISHIMWE Jean Pierre
●MUGISHA Gilbert
●DENNIS Omedi
●NIYIBIZI Ramadhan
□Pierre na Barafinda bari basoje amasezerano, ntibazongererwa.
□Dennis Omedi yari asigaje amezi 6 gusa hari n'ikipe yamusabye APR, na we azagenda
Umunyamakuru Sadi Habimana arafunzwe
Umunyamakuru wa siporo Sadi Habimana amaze iminsi afunzwe nyuma y’ikibazo cyabaye hagati ye n’umukozi ushinzwe umutekano ku mukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports.
Ibi byabereye kuri Stade ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, ubwo ayo makipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu mukino wasoje shampiyona. Uwo musaruro watumye Rayon Sports irangiza iri ku mwanya wa kane ndetse ibona itike yo kwitabira imikino ya CAF Confederation Cup.
SOMA 👇
https://t.co/M04hdDBstE