As we celebrated #WorldPressFreedomDay2026, we were honored to be recognized as the Best Inclusive Media House 2026. It is a testament to our ongoing commitment to serving the community with balanced and inclusive information, as well as fostering an equitable working environment
Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yafashe icyemezo cyo gushyira umuhungu we Franck Emmanuel Biya, ku mwanya wa Visi Perezida w’Igihugu ndetse anamugira umukuru w’Ingabo zose, biteza impaka zikomeye mu gihugu.
#amakuruagezweho#politics
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri @RBCRwanda, Dr. Darius Gishoma yavuze ko hamwe n'abafatanyabikorwa hateguwe uburyo bwo gufasha uwahura n'ihungabana. Ni mu rwego rwo kwitegura #Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. @Avega_Agahozo_
Minisitiri w’ingabo wa Espagne Margarita Robles yavuze ko igihugu cyabo cyafunze ikirere ku ndege z’Amerika zirimo kugaba ibitero kuri Iran. #RadioUmucyo
Iran yarashe ibisasu bishya mu Burasirazuba bwo hagati, yirengagiza Perezida wa Amerika Donald Trump wateye ubwoba ko azasenya ibikorwaremezo by'ingufu by'iki gihugu mu gihe Tehran itakwemera amasezerano yo guhagarika intambara.
#amakuruagezweho
Nyuma yo gutangaza ko ashyigikiye Israel mu ntambara ihanganyemo na Iran, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko igihugu cye cyibasiwe cyane n’ibitero by’ikoranabuhanga.
#amakuruagezweho#politics
Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Iran yashinje Amerika gutegura igitero cyo ku butaka, nubwo ivuga ko ishyigikiye ibiganiro by’amahoro. ibi byabaye mu gihe Amerika iri kohereza ibihumbi by’abasirikare mu Burasirazuba bwo Hagati.
#politics#amakuruagezweho
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, Faustin Archange Touadéra aratangira ku mugaragaro manda ye ya gatatu nka Perezida wa Repubulika ya Centrafrica.
#politics#amakuru agezweho
Abayobozi b’Ingabo z'U Rwanda #RDF n’iza Tanzania #TPDF bahuriye mu Karere ka Karagwe mu nama y’iminsi itatu,igamije gukemura ibibazo by’umutekano byo ku mipaka no gukomeza kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
#amakuru#trendings#umucyo radio
Ku munsi wejo kuwa gatatu umunyarwandakazi Elizabeth Mbabazi, yakatiwe n’urukiko rwo muri Uganda gufungwa amezi atandatu, nyuma yo kumuhamya uruhare mu mugambi wo kwiba Stanbic Bank amashilingi miliyoni 725 (arenga miliyoni 280frw).
#amakuru agezweho #trendings
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yavuze ko nta kizabuza igihugu cye umugambi wo gukomeza gukora intwaro za nucléaire, ndetse no gufata Koreya y’Epfo nk’umwanzi w’ibihe byose.
#amakuru#politics#Umucyo radio
Kuri uyu wa mbere Perezida wa America Donald Trump yatangaje ko igisirikare cya America cyasubitse iminsi itanu yagateganyo ibitero byari kugabwa ku bikorwaremezo bya Iran, nyuma yo kugirana ibiganiro byiza kandi byatanze umusaruro na Tehran.
#trendings#amakuru
Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali cyaje ku mwanya wa mbere mu bwiza mu karere n’uwa munani ku mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2026.
#Trending#amakuru agezweho
Kuri Uyu wa mbere Iran yahawe igihe ntarengwa cyashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, cyo gufungura inzira y’amato ya peteroli yitwa Strait of Hormuz.
##amakuru agezweho #umucyo radio
Ikibuga cy’indege cya LaGuardia i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyafunzwe kugeza igihe haza gutangwa amabwiriza mashya nyuma y’uko indege ya Air Canada Express igonganye n’imodoka ku butaka.
##Amakuru agezweho #umucyo community radio
Ikibuga cy’indege cya LaGuardia i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyafunzwe kugeza igihe haza gutangwa amabwiriza mashya nyuma y’uko indege ya Air Canada Express igonganye n’imodoka ku butaka.
##Amakuru agezweho #umucyo community radio
Rwandan Army Chief Visits Troops on UN Peacekeeping Mission in CAR....
Stay updated with the latest news on https://t.co/QICfGRs3IW your ultimate platform for entertainment, sports, politics, and more! #UbumweNewUpdate#RwandaTrends#AfricaTrends#WorldTrends