Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno @rangira yasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) n'Umuryango wa PLAY International Rwanda, agamije guteza imbere siporo cyane cyane mu bakobwa binyuze mu mushinga “All Girls in Sport." ufite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 30Frw.
Mbere yo gusinya amasezerano habanje gusurwa ahazubakwa ikibuga cy'umupira w'amaguru mu Murenge wa Musaza.
Muri aya masezerano harimo ko mu Murenge wa Nasho hazubakwa urwambariro rw’abakobwa, naho muri Musaza havugururwe ikibuga cy’umupira w’amaguru.
@KireheDistrict@Rwanda_Sports@RwandaEast
Umuyobozi ushinzwe Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo( UNMISS) igice cy'Amajyepfo (Sector South), Brigadier General Shishir BHARDWAG, yashimye Ingabo z'u Rwanda @RwandaMoD zigize Batayo ya RWANBATT-3, ziri muri ubu butumwa kubera imyitwarire myiza, ubunyamwuga, n' ubwitange bagaragaje mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.
Brigadier General BHARDWAG yabivuze ubwo yasuraga RWANBATT-3 ku wa 8 Nzeri 2026, mu Kigo cya UNMISS Durupi mu murwa mukuru wa Juba
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Armand Zingiro @Zimuyenzi, yafunguye ku mugaragaro inama ya 6 n’imurikabikorwa ku Ngufu zisubira mu iterambere Rirambye(Renewable Energy for Sustainable Growth Conference and Exhibition 2026), yabereye i Kigali kuri uyu wa Kabiri.
Iyi nama yahuje abayobozi ba Leta, abashoramari, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’inzobere mu bijyanye n’ingufu, bagamije kurebera hamwe uburyo Afurika yakwihutisha impinduka mu rwego rw’ingufu.
Minisitiri Zingiro yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kugeza amashanyarazi ku baturage, ndetse n’umuhigo wa Leta wo kubaka urwego rw’ingufu rurambye kandi rushobora guhangana n’ibibazo bitandukanye.
Kugeza ubu, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigeze kuri 85.4%, zivuye kuri hafi 64.5% mu myaka itanu ishize. U Rwanda rufite intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze 2029, no kongera uruhare rw’ingufu zisubira rukoreshwa rukagera nibura kuri 60% mu 2030.
Minisitiri yasabye ko ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera bushimangirwa, hakongerwa uburyo bushya bwo gushora imari, ikoranabuhanga rigakoreshwa neza ndetse n’imishinga igashyirwa mu bikorwa ku buryo bwihuse, kugira ngo Afurika ibashe gukoresha neza ubushobozi bwayo mu by’ingufu, bikabyara inganda, imirimo, umusaruro mwinshi n’iterambere rirambye ry’ubukungu.
@RwandaInfra@reg_rwanda
🎥Uyu munsi, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) @Rwanda_Edu yatangaje ku mugaragaro ibyavuye mu Isuzuma Mpuzamahanga ry’Abanyeshuri, PISA 2025, akaba ari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iri suzuma.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore @T_Ndabamenye yakiriye Pranav Date wo mu kigo cya Stirling Cryogenics B.V, baganira ku iterambere ry’umushinga wo kubaka uruganda rukora azote (Liquid Nitrogen Plant), ruri kubakwa.
Iri tsinda kandi ryasuye ahari kubakwa uru ruganda mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza @KayonzaDistrict rishimira intambwe imaze guterwa mu kubaka ibikorwa remezo bizakira uru ruganda.
Iki kigo cyangwa kampani cyongeye gushimangira ko cyiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo uru ruganda rutangire gukora neza kandi mu buryo bwuzuye bitarenze Ukuboza 2026.