🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
Inama y'Abepiskopi yemeje ko abana bazajya bahabwa Ukarisitiya ya mbere barangije umwaka wa Gatatu w'Amashuri Abanza. Bemeje kandi ko Isakaramentu ry'Ugukomezwa rizajya rihabwa abarangike umwaka wa gatanu. Ni mu gihe, Abiyigira bazajya batangira kwiga bari mu mwaka wa gatatu, bakabatizwa barangije umwaka wa kane hanyuma bagakomezwa barangije umwaka wa gatanu.
#KMAmakuru
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali yongeye gutorerwa kuyobora Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu gihe cy'imyaka itatu.
Karidinali Kambanda yungirijwe na Myr Visenti Harolimana, Uamwepiskopi wa Ruhengeri bakagira abajyanama babiri ari bo: Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo na Myr Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi wa Cyangugu.
#KMAmakuru
📌 Ce mercredi, le Cercle Saint-Paul a tenu une conférence sur le thème :
« Notre attente pour le pontificat du Pape Léon XIV : une orientation doctrinale, pastorale et morale à la lumière de ses écrits, particulièrement son exhortation apostolique Dilexit Te et ses discours. »
Kuva kuri uyu wa Kane, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Leo XIV aratangira uruzinduko rw'iminsi irindwi (27/11-02/12/2025) mu bihugu bya Turikiya na Libani.
Ni uruzinduko rwe rwa mbere hanze y'u Butaliyani kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Papa Leo XIV yagize ati : "Uru ruzinduko ruzaba umwanya mwiza wo guhimbaza Isabukuru y'imyaka 1700 ishize habaye Inama ya Nicaea ndetse no guhura n'ikoraniro ry'Abakristu Gatolika, abavandimwe bacu muri Kristu n'abayoboke b'andi madini. Ndabasaba kumperekeresha amasengesho yanyu."
Inama ya Nicaea niyo yemerejwemo igice kinini cy'indangakwemera ya gikristu ikoreshwa kugera uyu munsi.
Kuri uyu wa 25/5/2025 @CerclePaul mu Nyakibanda turi mu byishimo byo kwizihiza Yubile y'imyaka 75 uru rugaga rumaze rutangiye ubutumwa. Ni Yubile yahuriranye n'umunsi ngarukamwaka wo kwibuka Mgr François-Xavier NIYIBIZI. Dusabire @CerclePaul ngo ubutumwa bwayo bugumye gusagamba.
Ku cyumweru kuwa 9/3/2025 abagize umuryango wa Legio Mariae na groupe Charismatique biganjemo abanyeshuri ba Kaminuza bo muri paroisse universitaire saint Dominique Butare basuye abagize iyo miryango yombi bo mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.
Kuri icyi cyumweru kuwa 02 Werurwe 2025 seminari nkuru ya Nyakibanda yakinnye imikino ya gicuti na Kaminuza nkuru y'Urwanda ishami rya Huye. Iyo mikino ni handball, volleyball, basketball na football yose yabereye muri Kaminuza.
Kuri icyi cyumweru, kuwa 16 /02/2025 abaseminari bo mu Nyakibanda bagize umuryango wa Legio Mariae bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho. Nyuma y'igitambo cy'Ukaristiya basobanuriwe amwe mu mateka y'amabonekerwa ya Kibeho.
Cercle Saint-Paul yujuje imyaka 75. Kuva kuwa 10/2/1950 kugera kuwa 10/2/2025, @CerclePaul igamije gufasha Abaseminari bo mu Nyakibanda gukuza impano zabo, kandi ngo umusaruro wazo ugere ku Bakristu bose. Muri uyu mwaka wa Yubile, turusheho kuyishyigikira kandi tuyisabire.
Kuwa 9 /12 2024 twizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha. Ni umunsi ubusanzwe uba kuwa 8/12 wahuye n'icyumweru cya II cy'Adventi wimurirwa kuwa 1. Umunsi waranzwe na Rozari , inyigisho, ugutambagiza ishusho y'Umubyeyi Bikira, dusoza n'Igitambo'Ukaristiya.
O Most Holy Virgin, Immaculate in body and spirit, look kindly on me as I implore your powerful intercession. O most Holy Mother, receive my prayers as I present them to God and pray for all of us who have recourse to thee, Amen.
ABASEMINARI BAKURU BO MU NYAKIBANDA N'ABO MU ISEMINARI NKURU YA NYUMBA, BATURIYE HAMWE IGITAMBO CY'UKARISTIYA KU MUGOROBA WO KURI UYU WA GATANU TARIKI YA 06 UKUBOZA 2024. CYAYOBOWE NA MUSENYERI Balthazar NTIVUGURUZWA.@CerclePaul
Abarezi n'Abarererwa mu NYAKIBANDA bahawe Ikiganiro ku Ruhare rwa "Ndi Umunyarwanda" mu komora ibikomere mu Rubyiruko.
Banaganirijwe na Nyakubahwa Jean Damascène BIZIMANA, Ministri muri Ministeri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ku mateka y'u Rwanda na "Ndi Umunyarwanda".
Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa3, le5/12, mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA habaye gahunda yo gutangiza ibiganiro bya "Ndi umunyarwanda" gahunda ikomeje gukorwa mu mashuri makuru na Kaminuza.
Byayobowe na Ministeri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ifatanyije na Unity Club.
Kuri uyu wa 5, le29/11/2024, habaye gahunda yo gutangaza Raporo y'Ibikorwa byakozwe na @CerclePaul mu mwaka w'amashuri ushize wa 2023-2024, hanatangazwa ibiteganyijwe muri uyu mwaka w'amashuri wa 2024-2025 Urugaga ruhimbazamo Yubile y'Imyaka 75.
Komite nshya yatangiye imirimo.