Kuri uyu wa 13 /10/2026, ku Ruyenzi muri Centre Pastoral ya CEPR, Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare akaba n'umuyobozi w'urukiko rwa Kiliziya yayoboye inama y'urukiko itangiza umwaka w'ubutumwa. Hasuzumye ibyakozwe muri 2025/2026 hanafatwa ingamba za 2026/2027.
Kuri uyu wa 5 tariki ya 11/09/2026 nibwo Abepiskopi basoza imirimo y'inama bamazemo iminsi 4. Turabararikira itangazo risoza imirimo y'iyo nama, riza gusohoka mu masaha ari imbere
Kuri uyu wa 4 tariki ya 10/09/2026, Abepiskopi bagiranye ibiganiro na Ministiri w'Uburezi, Bwana Joseph Nsengimana, bigamije kunoza ubufatanye mu burezi. Ibiganiro byibanze ku mpinduka nshya ziri mu burezi, impamyabumenyi mu Iseminari nkuru n'Isomo ry'Iyobokamana mu mashuri.
Abepiskopi bifurije isabukuru nziza y'ubusaseridoti bagenzi babo, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri na Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/09/2026, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda batangiye inama yabo isanzwe y'igihembwe cya mbere. Iyi nama igaruka cyane ku ugusuzuma imikoreshereze y'umutungo mu mwaka ushize ndetse hagatorwa n'ingengo y'imari y'umwaka mushya mu makomisiyo ya CEPR.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 06/09/2026, ahagana ku mugoroba, Musenyeri Dieudonné Rwakabayiza yakiriwe ku cyicaro cy'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda aho agiye gukomereza ubutumwa bwe. Azaba ashinzwe Ibiro by'Inama y'Abepiskopi byita ku Burezi Gatolika. (SNEC).
Nyakubahwa Musenyeri Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Nyundo, yaraye yitabye Imana ku wa 30 Kanama 2026. Imana imwakire kandi imuhe iruhuko ridashira.
Ihuriro mpuzamahanga ry'abakorera ibitangazamakuru gatolika, "Signis World Congress" rigiye gukorera inama mu Rwanda kuva uyu munsi tariki ya 03/08/2026 kugeza tariki ya 08/08/2026. Insanganyamatsiko: "Ese ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kubaka amahoro?"
Kuri iki cyumweru cya 17 Gisanzwe, umwaka A. Turahimbaza umunsi mpuzamahanga wa ba Sogokuru, ba Nyogokuru n'Abageze mu zabukuru. Insanganyamatsiko iragira iti “Sinzigera nkwibagirwa” (Iz 49,15). Turanahimbaza Abatagatifu Ana na Yowakimi, Sekuru na Nyirakuru ba Yezu.
Dimanche le 26 juillet 2026 sera la 6e Journée des grands-parents,le Pape Léon XIV exhorte à ne pas les oublier.
Le thème: «Moi, je ne t'oublierai jamais» (Is 49,15). La Journée, instituée par le Pape François en 2021, est célébrée chaque IVe dimanche de juillet.
Kuri uyu wa 22/05/2026, Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe Uburezi n'Umuco (Commission Episcopale pour l'Education et la Culture), iri mu birori byo gusoza icyumweru cy'uburezi Gatolika ku rwego rw'igihugu, biri kubera muri Diyosezi ya Cyangugu.
Le Secrétariat Général de la Conférence Episcopale du Rwanda se félicite de la visite de CRS, effectuée ce 19 Mai 2026 au Centre Pastorale de la CEPR à Ruyenzi, qui vise à poursuivre et à améliorer la collaboration dans la mission de ces deux institutions de l'Église Catholique.
Kuva ku wa 12 kugera ku wa 15 Gicurasi 2026, kuri centre pastorale de la CEPR, Abepiskopi Gatoka bo mu Rwanda bakoze inama yabo isanzwe y'178 ari nayo ya nyuma muri uyu mwaka w'ubutumwa 2025-2026. Dore itangazo risoza imirimo y'iyo nama :
https://t.co/UL5UYzYBko
Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bateraniye mu nama yabo isanzwe y'178. Iyo nama iteraniye kuri "Centre Pastorale de la CEPR" ku Ruyenzi. Izamara iminsi 4 nk'uko bisanzwe, iziga ku ngingo zitandukanye. Muri zo harimo gushyira mu myanya abakenewe mu makomisiyo na services za CEPR.