@airtelrw
Ese ubu ni iki kibatera kwimana network kandi umuntu aba yayiguze koko?
Mutubeshya ko mwaduhaye internet twamara gukoreshaho nka 40% y'iyo tugenewe ntiyongere kugenda mukayihagarika.
Ko mutubuza gukoresha internet yose igihe dufite umwanya ubwo si uburiganya koko?
@airtelrw Nimukemure ibibazo abaclients baba bagaragaza mu mikoresherezwe ya internet baba baguze ntijye igera igihe ngo yihagarike kandi ari bwo bakeneye kuyikoresha banayiguze aro cyo bayiguriye kandi itaranashira, ibindi nta kibazo gihari muracyari ku isonga.
@oswaki@rbarwanda None se ubusambanyi bwaba bwaracengeye mu y'ababyeyi babo akaba ari bo butageramo kandi ari bo babwigiraho?
Mbere yo kuvuga ko bibabaje banza wibaze ngo mbese ubusambanyi mu Rwanda bwifashe bute?
Ishyanga rirarimbuka buhoro buhoro rizize kutamagana ikibi muri ryo.
@lynda_priya_ Erega nawe wigaragaza nabii!!
Ubundi abagore barimo ibice 2:
- Ubereye kubaka urugo ari na we bise mutima w'urugo
- Ubereye kurongorwa gusa (guhaza irari ry'igitsina) ibindi ntube wagira icyo umubaza ahubwo kikabazwa karyarugo.
Igishimishije ni uko uwa 1 aba ari all in 1
@ogalorenzo Ayo yose afite ikibazo cyo guhatanira gusa n'ab'isi cyane ku buryo ugize uwo muhurira na we mu nzira nta cyagaragaza ko ari umuririmbyi wa gospel kuko imirimbo yabo isa cyane n'iy'abisi kandi Bibiliya igaragaza umurimbo w'abana b'Imana.
Ahubwo reba TUJYISIYONI muri DVD ya 1
@IGIHE Ibi ni byo rwose ariko sinzi ko byakorohera umuntu kubyikemurira we ubwe kandi uwo babifitanye we atabishaka ahubwo arunda intwaro.
N'ijambo ry'Imana ridusaba kubana amahoro n'abantu bose ariko si ko bose babyemera ko tubana amahoro.
Imana ijye ishyiramo imiyaga ibidufashemo pe
@wiskid009 @TalkLawRw Ibyo ni wowe ubwawe ubitekereza, njye navuze ko imyumvire baba bafite ku mategeko ndetse n'imiburanishirizwe y'imanza iba ihabanye kuko ntibaba bariganye, ntibaba banatekereza kimwe, nta n'ubwo baba basesengura kimwe kandi ibyo birasanzwe kutagira imyumvire imwe ku kintu runaka.