Minisiteri y’Uburezi yavuze ko abantu bagera ku 7188 ari bo bakekwaho kugira uruhare mu gukopera no gukopeza ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2025/2026.
Muri rusange muri uyu mwaka ni bwo habonetse umubare munini ndetse n’uburyo bwo kubitahura bwateye imbere.
Umunyeshuri wakopeye cyangwa agakopeza bikamuhama, ahanishwa kubona zeru mu kizamini na ho umwarimu akurikiranwa n’inzego z’ubutabera. #RBAAmakuru
🚨MURARARITSWE🚨
Tubararikiye Ikiganiro cyihariye na Minisiteri y’Uburezi kizibanda ku by’ingenzi byaranze ikorwa ry’ibizamini bya Leta bya 2025/2026.
Ni ku wa Gatanu 14h00 ku bitangazamakuru bya RBA.
•Ibizamini bya Leta bitegurwa bite?
•Bikosorwa bite?
•Abanyeshuri bahabwa ibigo bate?
Gira uruhare mu kiganiro utanga ibitekerezo byawe.
#RBAHafiYawe
Muhanga: Mu kagari ka Kanyinya umurenge wa Muhanga hari imiryango itanu imaze iminsi 6 irara hanze nyuma yo gukurwa mu mitungo yabo yubatse mu isambu umubyeyi wabo yari yaraguze ibihumbi 120 Frw mu mwaka wa 1995 , uwo bayiguze bajya kumwishyura ibihumbi 10 Frw bamusigayemo akayanga avuga ko bamusubiza isambu ye.
Abaturanyi baratabariza iyi miryango irimo umubyeyi uhetse impanga irimo kurara hanze ndetse ikaba itemerewe gusarura ibyo yahinze. @RwandaLocalGov@Muhangadis
Bamwe mu babyeyi bafite abana bakoze ibizamini bya Leta bari mu gihirahiro, nyuma y’uko amanota y’abana babo atari yatangazwa bakibaza amaherezo yabyo.
Tariki ya 20 Kanama 2026 ni bwo amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’ibisoza icyiciro rusange yatangajwe. Hari ababyeyi bamwe bakomeje kugerageza ngo barebe uko abana babo bitwaye, ntibikunde bakagira ngo ni uruhurirane rw’abantu benshi bari bari gukoresha urubuga rureberwaho amanota.
Icyo kibazo cyarakomeje kugeza na n’ubu, aho bamwe bisanze ibigo abana babo bigagaho amanota atarasohotse. Ni ikibazo kiri kigaragara ku bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kirehe, Rubavu n’ahandi hatandukanye.
Habumugisha Vincent ufite umwana wigaga ku Kigo cyitwa Umubano I giherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yavuze ko kuva amanota yasohoka bagerageje inshuro nyinshi kureba amanota y’umwana wabo ariko ko na n’ubu atari yaboneka. Yavuze ko ari ibintu bibahangayikishije cyane.
Habumugisha yavuze ko ibibazo byaba byarabaye bumva byo gukopera nta ruhare babigizemo ku buryo abana babo bakomeza kubihanirwa, agasaba Minisiteri y’Uburezi kubafasha abana bagahabwa amanota cyangwa se ibindi bizami bituma bakomeza amashuri, aho gukomeza kuba mu gihirahiro.
Undi mubyeyi wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe ariko utifuje ko amazina ye akoreshwa, yavuze ko mu Karere ka Kirehe hari ibigo byinshi amanota atari yabasha kuboneka. Iyo ngo bakurikiranye babwirwa ko amashuri bigishirizaho akekwaho gukopera ibizamini bya Leta ariko ko nta muyobozi bwite urabibabwira.
Uyu mubyeyi yavuze ko abana babo abenshi babaye inkumi n’abasore kuko badindijwe na Covid-19 umwaka wose, bagasaba ko batakongera kudindizwa undi mwaka nyamara nta ruhare babigizemo. Yasabye ko ababigizemo uruhare babihanirwa ariko abana bagahabwa amanota bagakomeza kwiga.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi, Hashakineza Jean Claude, yatangaje ko hakiri gukorwa isuzuma n’iperereza ku mashuri amwe n’amwe akekwaho gukopera.
Yagize ati “Amanota y’amashuri yose yashyizwe hanze. Ukoresha code igisubizo ahabwa kikerekana ko hakekwa gukopera, haracyari isuzuma n’iperereza. Isuzuma n’iperereza nirirangira tuzababwira.’’
Bivugwa ko hari amashuri yakopeye ibizamini bya Leta ari na yo mpamvu amanota y’abanyeshuri bahigaga atari yashyirwa hanze. Akarere ka Kirehe kavugwamo ibigo byinshi byakopeye ni ko kabaye aka mbere mu bizamini bya Leta yaba mu mashuri abanza ndetse no mu cyiciro rusange.
Ni ku nshuro ya kabiri kandi kabaye aka mbere kikurikiranya kuko n’umwaka ushize kari kabaye aka mbere ndetse kanikiriye utundi turere mu manota.
Komereza aha: https://t.co/Uj28WLz2uy