@reg_rwanda@reg_rwanda mwaduhaye umuriro koko mu Gatenga.
Food has gone bad in fridges, phones are dead, businesses are shut down—this situation is becoming unbearable. When will power be restored?
Tangira startup Tv contest Episode ya 3 yasohotse! 🔥
Yayobowe na Joy Mignonne, n’itsinda risesengura rigizwe na @TadhimU, @RwabukumbaC ndetse na @IngabirePhioxy .
Abahatana banagize n’umwanya w’ingenzi wo guhugurwa ku micungire y’imirimo (operations management) bayobowe na @TadhimU . Reba episode yose ku IGIhe TV YouTube
🔗 https://t.co/T8y7z5vUor
Tangira Icyiciro Cya 1 Yahageze!
Murarikiwe inyigisho n’ibitekerezo birimo udushya!
Ku ikubitiro hari @coachgaelk Umuyobozi wa @kigali_universe, @RwabukumbaC Umuyobozi wa @RwStockExchange na @CharlesHaba Umuyobozi wa @CenturyRwanda , nk’itsinda risesengura. Ni imishinga 12 yahize indi yose, kandi ifite icyerekezo!
@Joymignonne umunyamakuru udufasha kuyobora iyi gahunda yitezweho ibitekerezo, inama zubaka, n’ibihe bitazibagira.
Ni kuri uyu wa 11/12/2025 ku mbuga nkoranya mbaga zacu.
Nti mujye kure!
Aha, ni inkomoko y’udushya. 🔥 #tangirastartup#tvcontest#entrepreneurships
Igice cya 2 - Akanama nkemurampaka ka Tangira Start-Up TV Contest
Nyuma yo guhugurwa no guhabwa ubujyanama ku bijyanye no kumenyekanisha no kugeza ku isoko ibicuruzwa (Marketing & Sales) , abahatanye mu irushanwa banyuze imbere y’akanama nkemurampaka.
@CharlesHaba
Umuyobozi mukuru (CEO) wa @CenturyRwanda , uzwi cyane ku kugira imitekerereze ifite intumbero, n’ubushobozi bwo kumenya amahirwe ari ku isoko.
Yabwiye abahatanye, “Niba ufite intumbero, kora cyane buri munsi kugira ngo uyigereho. Ni yo nzira y’ubucuruzi buramba”
@TadhimU
Umuyobozi mukuru, akaba n’uwashinze ikigo Olado Rwanda (CEO &Founder), inararibonye mu bijyanye no kumenyekanisha ibicuruzwa, akaba n’umwe mu bashyigikira cyane ba rwiyemezamirimo mu gusobanukirwa neza abaguzi(isoko ryabo) no kumenya uburyo bwiza babageraho.
Yatinze cyane ku kubwira abahatanye “Buri mu guzi aba ashaka igisubizo. Akazi kanyu ni ukubereka neza ko icyo gisubizo bakeneye ari mwebwe.”
Inama zabo n’impanuro/ no gutanga umuyoboro ngenderwaho, byafashije abahatanye mu irushanwa gutyaza ibitekerezo byabo, no gukomeza icyizere cyabo uko bakomeza bazamuka mu rugendo rwabo nka ba rwiyemezamirimo.
#tangirastartup#tvcontests#entrepreneurs