Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko ivugururwa ry’Ibitaro bya Masaka rifite igisobanuro kinini mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere serivisi z’ubuvuzi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko u Rwanda ku bufatanye n'u Bushinwa bitashye ku mugaragaro ibi bitaro byari bimaze imyaka irenga ine bivugururwa. #RBAAmakuru
Former President of Botswana, H.E. Mokgweetsi Masisi, Mayor of the City of Kigali Dusengiyumva Samuel, alongside other senior officials, joined city residents in the monthly community work #Umuganda.
In Gahanga Sector, Kicukiro District, participants cleared overgrown bushes around recently planted trees to support their healthy growth and reinforce Kigali’s commitment to environmental sustainability and a greener, more resilient city.
#KigaliYacu
In his remarks, Former President of Botswana, H.E. Mokgweetsi Masisi, who is in Rwanda to attend the 20th Annual Africa Food Systems Forum (AFSF) in Kigali, highlighted Rwanda’s youth as one of the reasons he holds the country in high regard.
He reminded participants that Africa is the home of humankind and called on the continent to embrace its potential, take the lead, and demonstrate its capacity to shape the future of the world.
He also delighted participants with energetic dance moves to Botswana tunes.
#KigaliYacu
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko urubyiruko rwabaswe n’ibiyobwabwenge n’ibyuma rutatuma u Rwanda rugera ku iterambere twifuza.
Yasabye abagifite inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byakuwe ku isoko kubishyikiriza ubuyobozi kugira ngo bimenwe.
Minisitiri yasabye ko n’abagikora ibinyobwa gakondo birimo ubushera, urwagwa n’ibindi, tugomba kureba ko byujuje isuku kandi ntawavanzemo ibindi binyabutabire kubera ko byagaragaye ko nabyo bikorwa nabi.
Yagize ati: “Abakora ibi binyobwa na bo bamenye ko bafite inshingano ikomeye yo kurinda Abanyarwanda. Nagirango mbabwire ko iyi nshingano yo kurinda abaturage bacu gupfa bishwe n’inzoga ari amahitamo u Rwanda rwafashe ko Umunyarwanda ari uw’agaciro, Umunyarwanda niwo mutungo dufite, ikintu cyose cyamuhohotera, ikintu cyose cyamutera kurwara akajya kwa muganga, agapfa, tugomba kukirwanya twivuye inyuma.”
Mu bundi butumwa, Minisitiri yibukije ko iteganyagihe ry’Igihembwe cy’Imvura y’Umuhindo rigaragaza ko imvura iteganyijwe iri ku kigero cyo hejuru ugereranyijwe n’isanzwe igwa, asaba abantu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kugabanya ibiza bituruka ku mvura, abatuye mu manegeka bakahimuka hakiri kare.
#KigaliYacu
Indege yari ijyanye imfashanyo mu Minembwe yarashwe
Indege ya gisivile yari iturutse i Bukavu ijyanye mu Minembwe imfashanyo zirimo ibyo kurya n’imiti, yarashwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi w’Ingabo z’umutwe wa Twirwaneho zigenzura Minembwe, Col. Rugabo Fidèle, yabwiye BWIZA ko iriya ndege yarasiwe mu kirere mbere yo guhanuka igashya igakongoka.
Rugabo kandi yavuze ko iriya ndege yari itwaye imizigo n’abaturage bake, n’ubwo kugeza ubu nta makuru arambuye y’abayiguyemo aramenyekana.
Ati: “Indege bayirashe ikiri mu kirere, yahise igwa hasi irashya irarangira. Ntabwo turahabwa amakuru arambuye ngo twohereze urutonde rw’abantu bari bayirimo, icyo tuzi ni uko harimo imizigo, ariko ahari ntiyaburamo n’abaturage bakeya bari baje muri Minembwe.”
KOMEZA👇
https://t.co/WIwkvlVMjP
Today afternoon, Senior Advisor to the Secretary General, Hon. Protais Musoni received a delegation of young Rwandans from South Africa who are on a tour to Rwanda.
Discussions focused on #Rwanda's history and the role of the RPF - Inkotanyi in the country's transformational journey.
The Republic of Rwanda is hosting the 19th African Conference of Commandants (ACoC) from 10th to 12th November 2025, under the theme “The Future of African Military Training and Education: Bridging the Digital Divide.”
The conference, which brings together representatives from 24 African countries and AU HQs, is being held at the Hôtel des Mille Collines in Kigali.
#ACoC2025Rwanda
Mu Nteko y'abaturage yo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere @a_mutsinzi arimo kuganira n'abaturage bacururiza mu Isoko rya Ziniya mu Murenge wa Kicukiro aho yongeye kubibutsa guhagarika gucururiza mu muhanda (Ubuzunguzayi).(1)
Today, delegates from IBUKA met with SURF and Goshen Finance PLC to reflect on the achievements of the Youth Economic Empowerment Project (YEEP) and discuss ways to strengthen future partnerships.
#IBUKA#IBUKAYEEP
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu ba banyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri. Byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.
Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi Kicukiro, mu gihe harimo gukorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya. #MamaUrwagasaboTV
Kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere @a_mutsinzi hamwe n'abafatanyabikorwa @IribaWaterGroup na Reach the Children Rwanda batanze imashini zitunganya amazi meza yo kunywa mu ishuri rya GS Masaka I mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n'abarezi kubona amazi meza.(1)