Ubwo yatangizaga ibiganiro ku bumwe n'ubudaheranwa mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Rt. Hon. Mukantaganzwa Domitilla, yashimangiye ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari umurage ugomba kubungabungwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiterii y'Ubutegetsi bw'igihugu akaba n'Umuyobozi mukuru wungirije wambere wa @UnityClubRw yasabye Abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Ntara y'amajyaruguru gufatanya bagahindura abakibona mu ndorerwamo y'amoko.
ibi yabigarutseho mu biganiro by'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa mu Ntara y'amajyaruguru.
#Flashfm #Amakuru
“Inkomoko y'icyasenye u Rwanda turayisanga mu 1959. Ku itariki 13 Nzeri muri uwo mwaka abayobozi b’u Rwanda b’icyo gihe bari bashyizwe imbere n’Ababiligi batangiye kwemeza ko Abanyarwanda atari bamwe kandi ko Igihugu kigomba gutegekwa na bamwe. Kuri iyo tariki Kayibanda yandikiye Umuryango w’Abibumbye avuga ko Abahutu bihariye 85% by’Abanyarwanda, bityo ngo Abahutu bakaba batewe impungenge no gukomeza guturana n’Abatutsi, asaba ko Igihugu cyagabanywamo igice cy’Abahutu n’icy’Abatutsi nk’uko bimeze ku ba Wallons n’aba Flamands mu Bubiligi! Ngaho aho umushinga w’ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi watangiriye.”
Iki ni kimwe mu bimenyetso by’amateka Minisitiri @DrDamascene yahaye abitabiriye ibiganiro ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa hano i Nyamagabe.
#RubavuNow:
Today, the Unity and Reconciliation Commission is conducting activities in the Sectors of Nyamagabe that target those from @Nyamagabe and @NyaruguruDistr; in Musanze targeting those in the Sectors of @MusanzeDistrict, @BureraDistrict, @GakenkeDistrict and @rulindodistrict; while @RubavuDistrict is targeting those from the Sectors of @RutsiroDistrict, @RubavuDistrict, @NyabihuDistrict and @NgororeroDistr.
In this year 2026, the theme of the Unity and Reconciliation Month is, “Unity and Reconciliation: Our Choices." This theme aims to remind every Rwandan to realize that everything achieved is built on the good choices Rwandans made to BE ONE. It also reminds and encourages us to continue advancing Unity and Reconciliation as everyone's responsibility.
@Unity_MemoryRw
Birikuba:
Uyu munsi, ibiganiro mu mahuriro y'Ubumwe n'Ubudaheranwa Birikuba mu karere ka Rubavu bihuje uturere twa @RubavuDistrict hahurira abavuye mu Turere twa @RutsiroDistrict, @NyabihuDistrict na @NgororeroDistr.
Muri uyu mwaka wa 2026, insanganyamatsiko y’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa iragira iti, “Ubumwe n'Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu." Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda wese kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo KUBA UMWE. Iratwibutsa kandi gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’inshingano ya buri wese.@Unity_MemoryRw@UnityClubRw
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yakomoje ku mateka y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda ryagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abaturage gusangira ibitekerezo mu bwisanzure no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rurangwa n’ubumwe, amahoro n’ubudaheranwa.
Hari mu biganiro by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa byabereye mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, kuri uyu wa Kabiri.
Ati “Tugomba kubaka u Rwanda kugira ngo rutazongera kugwa mu rwobo rwigeze kugwamo. Twahoze turi umwe, tugomba gusigasira ubwo bumwe, tukabugira umusingi wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira mu rubyiruko.” #RBAAmakuru
Mu gutangira ibiganiro by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, Umushyitsi Mukuru, Minisitiri w’Ubuzima, @nsanzimanasabin , yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, ku ruhare rwabo mu kongera kubaka Ubumwe n’imibanire myiza y’Abanyarwanda.
Yashimangiye ko nta muyobozi ucyura igihe mu nshingano zo kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagarutse ku mateka y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda ryagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abitabiriye ibi biganiro gusangira ibitekerezo mu bwisanzure no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rurangwa n’Ubumwe, amahoro n’Ubudaheranwa.
Yashimangiye ko buri wese agomba gutahana:
• Ukuri ku mateka y’Igihugu, ibyiza kimaze kugeraho n’ingamba zo gukomeza kucyubaka, cyane cyane hatozwa abakiri bato.
• Umuhigo wo kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside igikigaragara mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba.
Yagize ati: “Tugomba kubaka u Rwanda kugira ngo rutazongera kugwa mu rwobo rwigeze kugwamo. Twahoze turi umwe, tugomba gusigasira ubwo bumwe, tukabugira umusingi wo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira mu rubyiruko.”
Yongeyeho ati: “Igihugu ni abantu, si amazu cyangwa imisozi. Tumenye ko Igihugu ari twe.”
Kuri uyu wa Kane, ku bufatanye na Unity Club, mu Karere ka Rwamagana hari kubera ibiganiro by'abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, ryitabiriwe n’abaturutse mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe.
Ni ibiganiro bigamije kuganira ku mateka y'igihugu n'urugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa nyuma y'imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Muri iki gikorwa hari gutangwa ikiganiro gihuriwemo na Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Uwineza Beline, Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Mujawamariya Berthe wahoze ari Umudepite.