#RwOT Ibi biratureba twese :
👉🏿Amwe mu mayeri aba bagizi ba nabi bakoresha iyo bashaka gusambanya umwana; bagerageza kubaka icyizere hagati yabo n'umwana.
Mubyeyi ba maso.👇🏿
Ubwo Paul Kagame yafungirwa i Paris
Perezida wa Repubulika yagarutse ku kuntu ku wa 22/09/1991 yitabiriye inama yari yatumiwemo i Paris maze agatabwa muri yombi, akanabwirwa ko FPR nifata Kigali "izasanga abantu bayo barashize."
Icyo gihe yari Chairman wungirije wa FPR ariko abayobozi b'u Bufaransa barakutirije basaba ko ari we ugomba kujya muri iyo nama. Abakada b'umuryango baramubujije ariko arababwira ati "Nintajyayo baragira ngo icyo dushyize imbere ni intambara aho gushaka amahoro."
Ni uko ajya i Paris. Mu nama, Bwana Paul Dejoud wari Umuyobozi mukuru muri Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga aramubwira ati "Mugomba gushyira intwaro hasi." HE amusobanurira impamvu y'urwo rugamba, undi aramubwira ati "Nimukomeza kurwana mukanafata Kigali nta muntu wanyu muzayisangamo."
Perezida Kagame avuga ko nyuma yabihuje n'amateka agasanga Paul Dejoud yarakomozaga kuri Jenoside yaje gukorerwa Abatutsi mu 1994.
Basohoka muri iyo nama "itaragenze neza, mu by'ukuri," bageze mu kirongozi cya hotel, Paul Dejoud abwira Paul Kagame ati "Ni ah'ubutaha igihe uzaba uri umugaba mukuru w'ingabo nshya z'u Rwanda." Perezida Kagame ati "Yes Sir!"
Perezida Kagame avuga ko ibyo Dejoud yabimubwiye mu buryo bwo "kumuhema."
Ubwo intumwa za FPR zerekeza mu byumba bya Hoteli. Mu rukerera HE abyutse asanga abantu 7 bafite imbunda ariko batambaye impuzankano, batera hejuru ibikapu bye, bamwambika amapingu we n'intumwa bari kumwe zari mu bindi byumba bajya kubafungira mu kasho ahantu muri kave.
Nimugoroba Jacques Bihozagara (wari umukada wa FPR ukorera mu Bufaransa) ajyana n'inshuti ye y'umuyobozi mu Bufaransa kubareba, maze ahagana 20:00 barabarekura. Iryo joro, Perezida Kagame ntiyaraye i Paris, yafashe imodoka yerekeza i Brussels aho bucyeye bwaho yafatiye indege imugarura "mu rugo".
Ati "Bwari ubwa mbere ngera i Paris buba n'ubwa mbere ntabwa muri yombi." Ati " Ndizera ko ari na bwo bwa nyuma [ntabwa muri yombi]".
Hagati aho hari aho ngo yise umuhungu wa Miterrand "Christophe Mitterrand" abo bari kumwe bati "Oya, ni Jean-Christophe Miterrand." Bati "Subiramo urivuge neza." Arabatsembera ati "Ibyo kuvuga neza amazina yanyu si byo byanzanye."
The 2026/27 budget proposal, presented to Parliament today, reinforces Rwanda's commitment to strategic development. Key investments planned in agriculture, infrastructure, healthcare, education, energy, and job creation to drive inclusive and sustainable growth. #RwandaBudget https://t.co/gTp0bNN9ai
“Invest early and enjoy later.” - Contestant Maniraguha Protegene urged young people to embrace investing at an early age as a pathway to a more secure financial future.
#CapitalMarketsYouthForum
Congratulations to all the top 5 winners of Capital Market Youth Forum University Challenge.
🥇 Ishimwe Senga Christian (1,500,000 RWF)
🥈 Hirwa Iza Key (1,200,000 RWF)
🥉 Maniraguha Protogene (1,000,000 RWF)
4️⃣ Byiringiro Jean Baptiste (800,000 RWF)
5️⃣ Nshimiyimana Marthe (500,000 RWF)
Your journey in investing and financial literacy starts here! #CMARwanda #CapitalMarketsYouthForum
@CMARwanda An expert panel moderated by Dr. Manzi Rutayisire Antoine, featuring Andre Ndikumana, Isaac Z. Nkusi, and Masantura Ruziga Emmanuel, sharing insights on investing, financial literacy, and youth participation in Rwanda’s capital market.
#CMARwanda#CapitalMarketsYouthForum
“The Capital Market Youth Forum was established to respond to a clear need: young people must be part of Rwanda’s capital market journey,” said Romeo Ngarambe, CEO of the Capital Market Authority Rwanda. He noted that youth need knowledge, confidence, and practical tools to make sound financial decisions. #CapitalMarketYouthForum2026
Mu mpera z’uyu mwaka wa 2026 mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge ; Kuva Taliki ya 15 kugeza n’iya 16 Ugushyingo hateganyijwe Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bava mu muryango wa OIF; inama izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
U Rwanda rwamaze gutanga Louise Mushikiwabo #UmuCHOU wacu nk’umukandida warwo ndetse twatangiye no gusaba ibihugu by’inshuti kumushyigikira muri Aya matora .
Mushikiwabo naramuka atowe azaba ayoboye manda ya gatatu, akureho agahigo kakozwe na Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014.
OIF ni umuryango ufite inkomoko mu myaka ya 1970 ariko iri zina warifashe mu 2005.
Ku wa 20 Werurwe 1970 nibwo hasinywe amasezerano ashyiraho ishami rirengera ubufatanye n’umuco mu bihugu 21, bigizwemo uruhare na Léopold Sédar Senghor wayoboraga Sénégal, Habib Bourguiba wa Tunisia, Hamani Diori wa Niger n’Igikomangoma Norodom Sihanouk cya Cambodia.
Magingo aya, uyu muryango ugizwe n’ibihugu 57 na za Guverinoma, bitatu bitari ibinyamuryango ku buryo bwuzuye na 20 by’indorerezi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byawinjiyemo utaritwa izina rufite uyu munsi mu 1970.
Kuba u Rwanda rumaze Manda ebyiri tuyobora Uyu muryango ni bwa budasa, ishema , icyubahiro n’Agaciro twahawe n’inkotanyi.
Amahirwe masa kuri Louise Mushikiwabo ; tumwifurije gustindira na Manda ya Gatatu.
Sadate MUNYAKAZI
Inshuti y’urubyiruko
Badge collection for #NEISA2026 is ongoing at the Kigali Convention Centre as Kigali prepares to welcome delegates from across Africa and around the world.
Leaders, policymakers, investors, regulators, and industry experts are gathering for one of the continent’s most important conversations on the future of nuclear energy, innovation, and sustainable development.
NEISA 2026 will help shape the partnerships, financing pathways, and strategic collaborations needed to advance Africa’s clean energy future.
We look forward to welcoming all delegates to Kigali.
Learn more: https://t.co/OJOkERXWLu
Stay connected: #NEISA2026
Wiriwe mubyeyi @ScoviaMutesi sinifuza kuguhangara kuko uranduta, urambyaye gusa unkundire nkwibutse ko @onduhungirehe inshingano ze ari ububanyi n’amahanga. Amahanga ntabwo akoresha ikinyarwanda. Kwandika mu gifaransa rwose ntakibazo kirimo. Nk’uko yabivuze muri tweet ye yambere hari amagambo mutasobanukiwe mwamwegera yabaha na interview mu kinyarwanda!
Nyakubahwa Minister arwana intambara nyinshi kuri aya mayira mu ndimi bamwe muri twe tutanazi neza. Minister ahangana abanzi b’u Rwanda benshi cyane kandi muri iyi minsi biganjemo abavuga izo ndimi. Wimuha izindi nshingano zo kuba umusemuzi. Ikigaragara guha akazi abavuga izo ndimi byababera byiza kurushaho. Ese iyo musesengura ibyo Macron yavuze naho mumusaba kubaha version y’ikinyarwanda ?
Let me take this opportunity to personally thank you @onduhungirehe for your outstanding service to this nation🙏🏿