The vision of the good our students will do in the future is what helps me get up every morning. We are training them to be active in loving and serving others.
Ushaka kumenya amakuru ya ngombwa ya buri kigo cy’ishuri mu byo mu Rwanda?
Jya kuri iyo link 👇 wandike izina ry’ishuri mu ishakiro
https://t.co/b3Ro5227BP
Iyi sisitemu yitwa Rwanda Schools Directory (RSD)
Imaze gutangizwa ku mugaragaro, muri Hotel Ste Famille, i Kigali aho Itorero Inyange ryo muri Collège St. Jean Nyarusange ryanacinye akadiho.
UBUVUGIZI
=========
Ese aba banyeshuri bari muri remedial, bagomba kubona amafunguro? Cyangwa uyu arimo kwigiza nkana?
Aho ni muri @Nyamagabe kuri GS Gasave mu murenge wa Musange,..
@Rwanda_Edu@ClaudetteIrere@REBRwanda@oswaki
📢 NESA yasabye amashuri azakira abanyeshuri ba S1 na S4 mu mwaka wa 2026/2027 gushyira imyanya yabo muri SDMS hagati ya 15–20 Nyakanga 2026. Ibi bizafasha itangwa ry'imyanya gukorwa neza, mu mucyo no ku gihe. 🎓✅ #NESA#Education#Rwanda
AMAKURU
=========
Iyi form ishobora kuba ariyo igiye gukoreshwa mu gihugu hose ku bantu bafite ibirori n'iminsi mikuru ,mu murenge utuyemo baza niba yahageze,...
Ndabona nta kinyuranyo kinini na @RuhangoDistrict
Ubwo ni ukureba uko turabihuza n'amabwiriza ya @RwandaHealth@RwandaLocalGov
AMABWIRIZA YA MINISITERI Y'UBUZIMA NI AYA:
Ni amabwiriza agamije kunoza ibijyanye gutegura ibiribwa, kwenga, kubika no kunywa ibinyobwa gakondo bikorewe mu rugo, harimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n’ibindi, ndetse no gukumira ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bihumanye bishobora gutera indwara, ubumuga cyangwa se urupfu.
Ibyemewe gukoreshwa ni amazi meza yasukuwe cyangwa atetse, ibinyampeke bimeze neza bidafite uruhumbu cyangwa imiti yica udukoko ikoreshwa mu guhungira imyaka (dedeti). Ibitoki, imbuto n’ubuki na byo bigomba kuba bimeze neza.
Ikindi, ni ugukoresha ibikoresho bibitswe ahantu hasukuye, humutse, hatarimo udukoko, imbeba, inyenzi n’ibindi byanduza.
Hari kandi kwita ku isuku y’ibikoresho n’inyubako zikorerwamo ibiribwa n’ibinyobwa, harimo gukaraba intoki neza n’amazi meza n’isabune mbere yo gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, nyuma yo gukora ku biribwa bibisi, nyuma yo kuva ku musarane, ndetse na nyuma yo gukora ahantu handuye.
Ikindi ni ugukoresha ibikoresho bifite isuku mu gutegura ibiribwa n’ibinyobwa ndetse no gusukura neza ahatunganyirizwa ibiribwa n’ibinyobwa mbere na nyuma yo kubitunganya.
Ikindi ni ugutandukanya ibiribwa bibisi n’ibihiye kugira ngo bitanduzanya, gutandukanya inyama z’umweru n’izitukura, kubika ibiribwa bitandukanyijwe hakurikijwe ubwoko bwabyo. Ku badafite firigo, ibiribwa byangirika vuba, bigomba guhahwa ku munsi wo kubikoresha.
Ibindi birebana n’isuku y’abatunganya ibiribwa n’ibinyobwa, ibikoresho n’aho bitunganyirizwa, harimo kwibuka kwambara imyambaro yabugenewe, kwirinda gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa mu gihe umuntu afite indwara zanduza, ndetse no kwisuzumisha indwara zanduza nk’igituntu n’indwara z’umwijima buri mezi atandatu (6).
Hari kandi gukuramo imirimbo yo ku ntoki no ku maboko nk’impeta, isaha, imiringa n’ibindi mu gihe cyo gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa.
Ababitunganya basabwa gukaraba intoki ndetse n’umubiri wose mbere yo gutangira kwenga cyangwa se gutunganya ibinyobwa, gusukura ibikoresho mbere na nyuma yo kubikoresha.
Ibikoresho bigomba kandi kubikwa kure y’aho amatungo agera cyangwa se aho bishobora kwanduzwa n’ivumbi, udukoko, cyangwa se ibindi bihumanya.
Ikindi ni ugukurikiza uburyo n’inzira gakondo zizwi mu rwego rwo kwirinda icyahungabanya ubuziranenge bw’ibinyobwa. Ikindi ni ukwirinda kuvanga ibinyobwa bishaje n’ibishya, kugira ngo bidatakaza umwimerere wabyo.
Ku biribwa bitekwa, ni ngombwa ko bishya neza ku kigero cyo hejuru ya dogere selisiyusi 100, mu gihe ibigaburwa bishyushye, bigomba kuba biri hejuru ya dogere selisiyusi 60, naho ibyo bagabura bikonje bikaba biri munsi ya dogere selisiyusi 5.
Ibiribwa byatetswe bigaburwa bitarengeje amasaha abiri kuva bihiye, cyangwa se bikabikwa mu bikoresho bituma bigumana ubushyuhe, kugira ngo hatabaho ukororoka kwa mikorobe zangiza ibiribwa, zikanatera uburwayi ababiriye. Ikindi ni ukugenzura neza ko ibiribwa bitangiritse cyangwa se ngo bibe byararengeje igihe.
Ibitemewe gukoreshwa mu gutegura ibinyobwa n’ibiribwa, harimo alukolo zo mu nganda n’ibinyabutabire birimo methanol, lisansi n’ibindi biri mu bwoko bwayo, imiti n’ibiyobyabwenge bihindura umwimerere w’ibinyobwa, alukolo bogesha intoki cyangwa se imiti isukura mu mutwe nyuma yo kogoshwa.
Ibindi bitemwe ni imisemburo yo mu nganda nk’iyo mu bwoko bwa pakimaya,revile n’ibindi.
Minisiteri y’ubuzima ikangurira abantu kwihutira kwivuza, mu gihe babonye ibimenyetso bikurikira nyuma yo gufata amafunguro cyangwa ibinyobwa bihumanye, harimo kuruka cyangwa guhitwa, kubabara mu nda, kunanirwa guhumeka, isereri no kubabara umutwe, gucika intege mu mavi ndetse no gutakaza ubwenge.
Iyo ni form bitaribyemezwako ari iyo ariko ba uyibitse.
Rulindo:Haravugwa umuturage utunze amapingu
============================
Abaturage bo mu Murenge wa Cyinzuzi muri Rulindo, baravuga ko bahangayikishijwe na mugenzi wabo utunze amapingu, ajya anambika abo bagiranye ibibazo ababwira ko ari igihano ari kubaha.
Ni umuturage bazi ku izina rya Gafuna usanzwe ushinjwa n’abaturanyi be ko anafite itsinda ryiyise aba Wrong Turn, barangwa n’urugomo rukabije mu Kagari ka Rudogo mu Murenge wa Kinzuzi.
Aba baturage baganira n’igitangazamakuru cyitwa TV 1 dukesha aya makuru, bavuze ko uyu muturanyi wabo batazi amazina ye bwite uretse kuba bazi ririya ry’irihimbano ‘Gafuna’. Bavuga ko yigeze gufungirwa i Tare, akaza gutoroka, ari nabwo yatorokanaga amapingu.
Umwe mu baturage bo muri aka gace yagize ati :“Yatorotse i Tare, abantu bari bafunganywe na we bamwe barabizize. Yatorokanye amapingu n’imfunguzo, yarabizanye arabifite. Iyo agufashe akuzirika amapingu.”
Aba baturage bavuga ko batumva ukuntu umuntu w’umuturage atunga amapingu nyamara ari igikoresho bazi ko gitungwa n’inzego z’umutekano, ku buryo batumva icyabuze ngo inzego ziyamwambure.
Undi muturage ati: “Niba umuntu afite amapingu, amapingu yarayatoraguye. Ahubwo twararenganye, kuki umuntu afata amapingu, akagenda akayabika. Ni gute umusivile atunga amapingu.”
Undi na we ati: “Ni umuturage nk’abandi bose, si na DASSO, ubwo se mumbwira gute ko ayo mapingu yayakuye he?”
Aba baturage bavuga ko bagaragaje iki kibazo inshuro nyinshi bakimenyesha inzego, ariko zanze kugikemura ngo zake uyu mugabo amapingu.
Undi muturage ati: “Umuyobozi w’Akagari ka Rudogo yarivugiye ubwe mu nama y’abaturage ngo Gafuna amfasha guhana abantu. Kuki abaturage tudakeneye uvugizi, kandi nyine ari uwo nyiri umutwe, urumva ntacyo baziranyeho?”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yatangaje ko uru rwego rugiye guhita rutangira iperereza. Yagize ati: “Ntabwo ibyo bintu byari bizwi, abazakora iperereza bakababaza.”
CIP Ignace Ngirabakunzi yizeza ko icukumbura rizakorwa, rizagaragaza ukuri kuri ibi bivugwa n’abaturage, ndetse binakemurwe n’inzego, igihe byagaragara ko uwo muturage koko atunze ayo mapingu.
@rulindodistrict@Rwandapolice
Ku isaha ya saa mbiri n'igice za mu gitondo zuzuye neza ku masite 31 hatangijwe ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya 1 n'icya 2 by'amashuri yisumbuye. Meya @MupenziNarcisse atangije ibi bizamini ku kigo cy'amashuri yisumbuye cyitiriwe Mutagatifu Maritini mu murenge wa #Macuba.