Urwego rw'Umuvunyi ruributsa abarebwa n'igikorwa cy'imenyekanishamutungo ko iki gikorwa cy'umwaka wa 2025/2026 cyatangiye, kikazasozwa ku ya 30 Kamena 2026. Kanda hano ↪️https://t.co/lJuQi9X16V usobanukirwe inzira zose unyuramo umenyekanisha umutungo.
Ubwangamugayo,kwanga,gukumira,no kurwanya akarengane na ruswa aho uri hose nabwo ni ubutwari. Duharanire kuba Intwari twubaka u Rwanda ruzira akarengane na ruswa.
Umunsi mwiza w'Intwari ku baturarwanda bose n'inshuti z'u Rwanda #ubutwari2026
Access to justice is a fundamental right for everyone. We are committed to providing legal aid across the country to ensure fairness, protection, and empowerment for all. For free legal advice and support, call our helpline on 1022.
Sobanukirwa igishushanyo kiri mu ishusho y'ikiganza ku mbuga y’inyubako ya KCC (Kigali Convention Center) icyo gisobanuye n’ibindi bihugu giherereyemo ku isi #RwOT#RwOX#StopCorruption#RuswaOya
🚨MURARARITSWE🚨 Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025 ,tubararikiye gukurikira ikiganiro gifite insanganyamatsiko: “Uruhare rwa buri wese mu kwimakaza agaciro ka muntu, turwanya ruswa” kuri X Space guhera saa moya z’umugoroba. #RwOT#RWOX
Guhera mu kanya I saa munani, Urwego rw'Umuvunyi rufatanije na @RwandaLocalGov ,@RwandaNorth@GicumbiDistrict baraba batangiye umunsi wa kabiri wa gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka @GicumbiDistrict . Muze muri benshi tujyanemo,turwanye akarengane na ruswa
Know your rights, defend your rights!
⚖️ Call 1022 for free & confidential legal advice.
No matter the legal challenge, we’re here to support you.
📞 1022 – Your direct line to justice! #LegalAidForAll#JusticeForAll
Ingingo ya 3 y’Itegeko n° 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, riteganya ko buri rwego rwa Leta, urw’Abikorera, urwa Sosiyete sivili cyangwa Umuryango Mpuzamahanga ukorera mu Rwanda rugomba gushyiraho ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa. #StopCorruption#RWOX
Muri uyu mwanya,Intumwa z’Urwego rw’Umuvunyi zatangiye gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka @KayonzaDistrict ,abaturage bari guhabwa ubutumwa burimo gukemura amakimbirane mu bwumvikane,ububi bwa ruswa hamwe no kwakira ibibazo byabo #UmuvunyiIwacu
Umunsi wa mbere wa gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka @NyanzaDistrict waranzwe no gutanga ubutumwa bukangurira abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo no kumenya uburenganzira bwabo kuko iki Igihugu gishyize imbere ari umuturage. /1 #RwOX#RwOT