I Gatwaro mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, harimo kubera umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Haribukwa abiciwe i Nyamishaba, Kuri Paruwasi Saint Pierre, Home Saint Jean no kuri Stade Gatwaro. Umushyitsi mukuru ni Guverineri wa @RwandaWest
Uyu munsi Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine yatangije ku mugaragaro icyumweru cy' #Irangamimerere ku rwego rw'Akarere cyatangirijwe mu Murenge wa Gishyita.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwagiranye inama n’abashinzwe imibereho myiza mu mirenge n’abacungamutungo ba Sacco mu rwego rwo gukomeza kunoza imicungire ikwiye y’inkingi za #VUP.
Guverineri @HabitegekoFran1 mu ijambo rye yashimiye umuryango FPR Inkotanyi n'ingabo za RPA zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME bitangiye Igihugu bakabohora u Rwanda, avuga ko "ubutwari bwabo aribwo butuma twibuka uyu munsi.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi, Bwana NGARAMBE Vedaste asobanura ko ubwo Jenoside yatangiraga Abatutsi bari batuye mu yahoze ari Perefegitura Kibuye bahungiye ahantu hatandukanye. By'umwihariko abari ku Mubuga ngo hari abahise bicwa muri iyo minsi, abandi barakangarana.
"People have been ready, have been willing to do the most difficult thing. They have decided to forgive, but we can’t forget." President Kagame | #Kwibuka29
Perezida w'umuryango #Ibuka,mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yagaragaje ko mu yahoze ari Perefegitura ya #Kibuye habaye ubwicanyi bw'indengakamere ku buryo mu gihe cy'iminsi ine gusa muri Mata 1994, Abatutsi benshi bari bamaze kwicwa hasigaye abo muri #Bisesero.
Mu gihe twibuka abacu bazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, bitubere umwanya wo gutekereza ku ruhare rwacu twese nk’ Abanyarwanda mu gukomeza kubaka u #Rwanda twifuza. Twibuke twiyubaka. #Kwibuka29
Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango,Bwana Abimana Mathias yagaragaje ko mbere y'umwaduko w'abazungu Abanyarwanda bari bunze ubumwe, basabana ariko mu gihe cy'ubukoloni,muri Repubulika ya 1 n'iya 2 nibwo haje amacakubiri yaje kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
I Karongi hateraniye inama yo ku rwego rw'Intara igamije kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku mibereho n'ubuzima by'abaturage. Ni ubushakashatsi bwakozwe mu 2019/2020 aho bwibanze ku buzima bw'umubyeyi n'umwana. Inama iyobowe na Guverineri @HabitegekoFran1
Muri GS Gititi, ishuri riherereye mu Murenge wa #Mutuntu hizihirijwe ku rwego rwa @KarongiDistr , Umunsi Nyafurika wo kugaburira abanyeshuri ku ishuri. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umuganda wo gutunganya uturima tw’igikoni no guteramo ibiti by’imbuto ziribwa.