Ku Gituntu mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi harimo kubera igikorwa cyo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ahari abarimo Meya Muzungu Gerald, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Akarere, inzego z’umutekano n’abahatuye. Iki gikorwa twagikurikira aha: https://t.co/NsCDQasSLq
Mu murenge wa @MutuntuS uherereye muri @KarongiDistr Twishimiye kwakira Abadepite bagize ihuriro ry'Abanyarwandakazi bo muri
@RwandaParliamnt bayobowe na Hon NIZEYIMANA Pie, aho basuye umudugudu wa Rugogo wesherejwemo imihigo ya mutima w'urugo tunitegura umunsi mukuru w'umugore.
None mu murenge wa @MutuntuS uherereye mu karere ka @KarongiDistr hitabiriwe urugerero rw'inkomezabigwe ikiciro cya 13 aho intore zigishijwe amahame y'intore, bigishwa n'intambwe y'intore ndetse baganirizwa no kuri gahunda zitandukanye za leta @RwandaWest@RwandaLocalGov
Uyu munsi mu murenge wa @MutuntuS uherereye mu karere ka @KarongiDistr habaye inama yaguye y'uburezi aho yari iyobowe n'Umunyamabanganshingwabikorwa w'Umurenge bwana @wilsonntaganda aho yarebeye hamwe icyakorwa kugira ngo uburezi bugire ireme mu Murenge wa Mutuntu
Aborojwe amatungo magufi, by’umwihariko inkoko batuye mu Murenge wa Mutuntu w’Akarere ka Karongi bavuga ko amahugurwa bahawe ku bworozi no kwibumbira mu matsinda, byatumye bakora iguriro ry’ibiryo by’amatungo bakanahakusanyiriza amagi bagurisha, bikabafasha kwikura mu bukene.
Murekatete Odette wahawe inkoko 10 binyuze mu mushinga PRISM wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yabwiye Imvaho Nshya ko byamufunguye amaso asobanukirwa ko umuntu ahereye kuri bike ashobora kwiteza imbere.
Proud moment for Consolee Nuwayesu ! Her project “Nuco Best Online Business” emerged the best.“This kiosk will change our community daily lives and give me a sustainable source of income.”
A big win for #DigitalInclusion!
Ku munsi wa 2 w'uruzinduko rwabo bareba iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka #Karongi, Depite De Bonheur Jeanne D'Arc na Uwizeye Marie Thérèse basuye imirenge ya Gitesi na Mutuntu, bareba ibikorwa, baganira n’abaturage banifatanya mu nteko.
Abatuye i Manji mu Murenge wa Mutuntu batashye ku mugaragaro isoko rito bubakiwe ku bufatanye bw’Akarere ka Karongi, #RDB na Caritas Nyundo/Kibuye, ryatwaye Frw asaga miliyoni 110. Barifunguye bari kumwe na Guverineri Ntibitura Jean Bosco na Meya Muzungu Gerald n’intumwa ya RDB.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yabwiye abatuye i Manji mu Murenge wa Mutuntu ko Igihugu kibakunda bityo hari ibindi bikorwaremezo bazahabwa nyuma yo kugezwaho amazi n'amashanyarazi n'isoko rito ryatashywe none. Bimwe mu byo bazagezwaho birimo ubuvuzi bwisumbuyeho.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Ntibitura Jean Bosco yifatanyije n’abatuye Akagari ka Kinyonzwe mu Murenge wa Mutuntu, mu nteko y’abaturage, aho yababwiye ko hari serivisi bakenera cyane zizajya zitangirwa muri izi nteko mu minsi iri imbere.
Abatuye i Manji mu Murenge wa Mutuntu batashye ku mugaragaro isoko rito bubakiwe ku bufatanye bw’Akarere ka #Karongi, @RDBrwanda na Caritas Nyundo/Kibuye, ryatwaye Frw asaga miliyoni 110. Barifunguriwe na Guverineri Ntibitura Jean Bosco, Meya Muzungu Gerald n’intumwa ya RDB.