NIYIBIZI Patrice wo muri Ngororero aravuga ko yatsinze ibizamini bya Digital Ambassador wa RISA mu Kagari ka Mwendo, ariko agasimbuzwa n’utari uhatuye. Asaba Akarere kugarura ubutabera kuko binyuranyije n’amabwiriza ya RISA.
#RISA#Ubutabera#ImiyoborereMyiza#Transparency
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bamaze kugera i Bwishyura mu Karere ka Karongi, ahagiye kubera umuhango wo gutangiza ku mugaragaro JADF Karongi Open Day 2026.
@RwandaLocalGov@KarongiDistr@RDBrwanda#jadf
#Imurikabikorwa ry’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi ririmo gutangizwa ku mugaragaro ubu: Mwakurikira iki gikorwa hano: https://t.co/GsGuf0qJBB rizasozwa ku wa 16 Nyakanga 2026.
Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda @ARJ_Rwanda , muri Gicurasi ryashyize hanze ibyavuye mu bushakashatsi bushya ku ishusho y’itangazamakuru mu Rwanda, aho hafi 89% by’abanyamakuru basubije bavuze ko bahembwa umushahara uri munsi y’ibihumbi 500 Frw ku kwezi.
Abanyamakuru 11% gusa ni bo bavuze ko bahembwa guhera ku bihumbi 500 Frw kuzamura. Ni ubushakashatsi bwashyizwe hanze kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, bikaba biteganyijwe ko buzamurika ku mugaragaro mu cyumweru gitaha.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abanyamakuru 1209 ari bo bakora mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda. 490 muri bo, ni bo basubije hakorwa ubu bushakashatsi. Mu basubije, 20 ntibagikora itangazamakuru. Ibi byatumye hashingirwa ku makuru yatanzwe n’abanyamakuru 470.
Ibindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko mu babukoreweho, 17,2% bahembwa munsi y’ibihumbi 100 Frw ku kwezi, 15,1% bagahembwa ari hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 199,9 Frw.
Abasaga 13% umushahara bahembwa nta na gito ubamarira
Abanyamakuru 43,40% bo bavuze ko uwo mushahara ubafasha ku rugero ruto mu kwigurira iby’ingenzi nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni mu gihe 13,19% bo bavuze ko nta na gito uwo mushahara ubafasha.
Abanyamakuru 44.8% ni bo bahawe aka kazi mu buryo buboraho. Ni mu gihe 55,7% bo basubije ko bagikunze umwuga w’itangazamakuru ku buryo bateganya kuwugumamo birengagije ibizazane bahuriramo na byo, 34,5% basubiza ko bateganya kuwugumamo mu gihe hari ikiwuvuguruwemo, n’aho 9,5% bavuga ko bateganya kuva mu itangazamakuru.
Abanyamakuru 55,5% basubije ko batangirwa ubwiteganyirize bw’izabukuru mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), mu gihe 4,3% batangirwa ubwo mu bigo by’ubwishingizi byigenga. Naho abanyamakuru 40,2% nta bwiteganyirize bw’izabukuru batangirwa.
Ku bijyanye no kwivuza, abanyamakuru 57,4% batangirwa ubwisungane bwa Mutuelle de santé, 30% bagatangirwa ubwa RAMA, 7,9% bakavuzwa mu mavuriro yigenga, 4,7% ntibavuzwe cyangwa ngo bagire ubwisungane mu kwivuza batangirwa.
Mu banyamaku kandi bemewe mu Rwanda, 56,3% muri bo ni bo bafite amakarita abemerera gukora uwo mwuga atararengeje igihe, 39,6% amakarita yabo akaba yararengeje igihe. Buri mwaka, umunyamakuru wemewe aba agomba kwishyura ibihumbi 20 Frw mu kongera guhabwa ikarita imwemerera gukora uwo mwuga.
🔹 Political Confederation does not entail the loss of sovereignty of a Partner State.
▪️The individual Partner States retain their sovereignty as independent nations. At the national level, the Partner States individually exercise their sovereignty in areas other than the areas of cooperation under the Confederation. At the regional level, the Partner States jointly exercise their sovereignty to advance their agenda of regional integration in specified areas of cooperation under the Confederation.
#Ubusesenguzi
Kuki Igisirikare cya @FARDC_officiel n'icya @twirwaneho barwana n'urugamba rw'imbunda nurw'itangazamakuru?
Ubundi izi zombi ni ingerero zikomeye,kuko uwo muhanganye iyo agutsinze kuri zombi aba akurangije burundu.
Tumaze iminsi tubona amatangazo avuguruzanya ku mpande zombi ,buri ruhande ruvuga ko rugenzura agace ka #Minembwe Centre.
UKO MBIBONA
Ubundi njyewe nemeranya n'aya matangazo yombi ko ari ukuri.
Kubera izi mpamvu:
1)Kuwa 17/06/2026 FARDC yasoye itangazo ivuga ko yafashe agace ka #MinembweCentre mu ijoro ,ibi nemera ko Ari ukuri rwose.
Twirwaneho ntacyo yahise ivuga ahubwo twakomeje kubona amakuru avuga ko urugamba rumeze nabi ko abarwanyi ba Twirwaneho bahungiye ku kibuga cy'indege cya Minembwe(Aerodrome de Minembwe) Kandi ko Centre ya Minembwe urugamba rugikomeje.
Aha rero bivuga ko Twirwaneho yanze kugira icyo itangaza itarisubiza iyi Minembwe Centre .
Kuwa 18/06/2026 15hoo Twirwaneho yasoye itangazo rihakana ko FARDC yafashe MinembweCentre ,rivuga ko Twirwaneho ariyo igenzura aka gace, umuvugizi wabo wa gisirikare Col @Fidelrugabo mu mvugo ya gisirikare yavuze ko Minembwe Centre yari yagoswe n'umwanzi Ari muri 5km bamwirukanye, ko bamwe mu baturage bahunze Minembwe Centre n'amatungo yabo ko bamwe batangiye kuyigarukamo.
2)Nka strategy y'intambara buri ruhande rwanze kugira icyo ruvuga mu gihe rwabonaga rusumbirijwe, ahubwo baha umwanya aba social media influencer babogamiye k'uruhande rwabo ,aba aribo bahangana n'ibyavugwaga kuri buri ruhande byabashaga guca intege abaturage bashyigikiye uruhande bariho.
Iki nicyo cyanabaye umunsi FARDC itakaza agace ka Centre ya Mikenke , Igisirikare ntikigeze kigira icyo kivuga kubyo Twirwaneho yari yatangaje ko FARDC yatswe Centre ya Mikenke ,ahubwo ba @michombero bahanganye no kubivuguruza,ariko bukeye kabiri Twirwaneho yirukanywe muri Kano gace, FARDC yahise isora itangazo ivuga ko yisubije Mikenke Centre ,icyo gihe @ORuhumuriza yatangiye kubivuguruza yemeza ko Twirwaneho ariyo ihagenzura,aho yatangaje ko ikirere cya Mikenke Centre cyafashwe n'indege za FARDC ariko k'ubutaka nta musirikare wa FARDC uhari,ibi nyuma byaje kwemerwa na @Fidelrugabo ko bikuye muri #MikenkeCentre ko nta muturage wabo uhari barinda, ko Ari nacyo gituma batajya mu gice cya kure ya Minembwe nko muri #Fizi ya kure(cfr interview @Fidelrugabo yahaye @Mamaurwagasabo1
)
Mbere ya 2019 Minembwe yari Komine yemewe n'amategeko ya #RDC,Ariko ubu SI komine yemewe (ibi tuzabigarukaho)
Ubundi Minembwe igizwe n'imidugudu 18, iri muri gurupoma ya #Basimunyaka Sud segiteri #Lulenge #Fizi ka turebe iyariyo ndetse n'uyigenzura .
#MinembweCentre: Igenzurwa na Twirwaneho
#Madegu : igenzurwa na Twirwaneho
#Kabingo: igenzurwa na Twirwaneho
#Muzinda: igenzurwa na Twirwaneho
#Mishashu: igenzurwa na Twirwaneho
#Bijombo: igenzurwa na FARDC na Twirwaneho
#Ilundu:iracyarwanirwamo
#Kiziba: igenzurwa na FARDC
#Kamombo: igenzurwa na FARDC
#Kabara: igenzurwa na FARDC
#Tulambo: igenzurwa na FARDC
#Kahololo :igenzurwa na FARDC
#Rurambo:igenzurwa na FARDC
#Katanga:igenzurwa na FARDC
#Mikenke:igenzurwa na FARDC
#Kalingi:igenzurwa na FARDC
#Rugezi:igenzurwa na FARDC
#PointZero: igenzurwa na FARDC
Mu midugudu 18 igize Minembwe, imidugudu 11 igenzurwa na FARDC, imidugudu 5 igenzurwa na Twirwaneho,imidugu 2 iracyari hagati ya Twirwaneho na FARDC.
@BenjaminBabou3 ,@YvesMukundente ,@Eugene_Officia1 ,@MeckyKayiranga ,@ChadadiHabimana ,@Kanonipablo007@BonheurCyiza
RDB, yatangaje ko amaduka,ibigo by'ubucuruzi (restaurant,utubari n'utubyiniro) bizemererwa gukora kuva saa Cyenda za mu gitondo (3:00 a.m.) kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, mu gihe kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru n'iminsi y’ibiruhuko rusange bizageza saa Kumi z'igitondo.
Hello @RIB_Rw,
I would appreciate answers to these critical questions that stemmed from your shocking response to my appeal to @PaulKagame regarding my case.
ITANGAZO
========
Ba bantu bafataga amashusho ababuranyi batabishaka ku rukiko aakabo karashobotse,...
Ibi @NdahiroPapy yari amaze iminsi avuzeko ari umwanda
Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia na Sudani y’Epfo, ku wa Kane, tariki ya 11 Kamena, bizageza imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imishinga y’ingengo y’imari ya 2026–2027.
Ni igikorwa kizaba nk’uko bisanzwe bigenda hakurikijwe amasezerano y'Umuryango wa EAC.
#BreakingNews:U #Rwanda rwatsinzwe urubanza rwaburanaga n'Ubwongereza.
Mu rubanza rwamaze iminsi itatu ruburanishwa mu Buholandi, abunganira u Bwongereza bavuze ko byari bisanzwe kandi byumvikana ko Guverinoma nshya y’Abakozi (Labour Party) yavanyeho gahunda yari yarashyizweho n’Abakonserivateri (Conservatives), bityo ko nta yandi mafaranga igihugu cyari kigomba kwishyura u Rwanda.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, yari yabwiye urukiko ko igihugu cyakoresheje amafaranga menshi cyitegura kwakira abo bimukira, ariko ko u Bwongereza bwafashe icyemezo cyo guhagarika ayo masezerano butabanje kubimenyesha.
Yavuze ko abayobozi b’u Rwanda bamenye amakuru y’ihagarikwa ry’ayo masezerano binyuze mu bitangazamakuru aho kubimenyeshwa ku mugaragaro.
Iyi gahunda yari yaratangijwe bwa mbere mu 2022 ku buyobozi bwa Boris Johnson, nyuma iza gukomezanya na Rishi Sunak. Yari igamije kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko, cyane cyane abambukaga Umuyoboro wa English Channel baturutse mu Bufaransa.
Abari kwemererwa ubuhungiro nyuma yo gusuzumwa n’u Rwanda bari kuguma muri iki gihugu.
Icyakora, gahunda yahuye n’imbogamizi z’amategeko kuva ku ndege ya mbere yagombaga gutwara abo bimukira mu 2022 ihagaritswe ku munota wa nyuma n’Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu rw’u Burayi (ECHR). Nyuma yaho yakomeje guhura n’ibirego byinshi kugeza igihe iseswe burundu mu 2024.
Nyuma y’iseswa ry’iyi gahunda, u Bwongereza bwashyizeho uburyo bwo guha amafaranga agera ku 3,000£ bamwe mu bimukira basabwe kuva ku butaka bwabwo kugira ngo bemere kwimukira mu Rwanda ku bushake. Gusa abantu bane ni bo bemeye iyo gahunda.
Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yishimiye intsinzi yabonye, ivuga ko ubu yibanze ku kuvugurura uburyo bwo gucunga imipaka no kugabanya abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Ku rundi ruhande, bamwe mu banyapolitiki bo mu ishyaka ry’Abakonserivateri banenze Guverinoma ya Labour kuba yarahagaritse gahunda y’u Rwanda, bavuga ko byatumye umubare w’abimukira n’abasaba ubuhungiro ukomeza kwiyongera.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi na yo yavuze ko iyi gahunda yari yarateje urujijo muri sisiteme yo kwakira no gusuzuma abasaba ubuhungiro, isaba ko hashyirwaho uburyo bwihuse kandi buboneye bwo gukemura ibibazo by’impunzi.
@ChallUmurerwa@oswaki ,@bwizanews