Yavuzweho byinshi cyane. Inkuru uzumvana Abanyarwanda benshi nuko azi gupima cyane. Hari nโinkuru zo mu Giporoso uzumva bakubwira ko yigeze kwandi izina rye akoresheje imbunda.
Ngo yarashe igipangu hiyandikamo izina rye.
Bamwita Colonel Charles Musitu.
Kuvuga ko azi kurasa biva ku mateka ye yo muri RPA.
Yabaye impunzi kimwe nkabandi banyarwanda benshi. Yinjiye igisirikare cyโishyamba muri 1976 mu gisirikare cyitwaga FORNASA cyari kiyobowe na President Yeweli Museveni mu majyaruguru ya Mozambique, icyo gihe bafashaga FROLIMO.
Aya ni amateka ngomba kuzandika. Abanyarwanda kubera kubuzwa amahwemo nta gisirikare batagiyemo kuva muri za 1961 kugeza 1990 batashye.
Afande rero yagize uruhare mu rugamba rwo guhirika Idi Amin Dada.
Yayoboye Batayo ya 89 anaba commander wa Lima Mobile Force.
Afande nanone azwi muri axis yari kuva Byumba uza Kigali, kuva Byumba uza Kigali hari imitwe 5. Muri iyo 5 afande musitu yari muri 21st
Muri iyo mitwe hari Alfa ya Afande Kaka,
Bravo ya Afande Dodo hari 21st ya Afande Musitu, hari 101 ya Afande Muhire
Aya mateka ko ari menshi nzaherahe ngeze he?
Ariko mu gihe Imana ikintije ubuzima nzakomeza kuyandika!
Wowe gusa tugumane hano kuri @dr_dash250