@LMushikiwabo Warakoreye byinshi ntubirye ku munsi umwe rukumbi ukomeye mu buzima bw'umuntu wazabirya ryari ko ku Kiriyo abantu babikurira utanahari. Ikindi Mu bukwe niho hasigaye ubufatanye bw'abantu butanga icyizere ko umuntu Atari wenyine muri iyi si ya ba Nyamwigendaho. Bunahuza imiryango
@oswaki Mu kinyejana cyo kutavunika bizasaba ko n'imibare bayikura muri gahunda hhhhh. Imibare yo nta gutega kubamo iyo udashaka kwivuna no gutekereza cyane ntiwayishobora
@NaomieNishimwe Ariko se abantu basobanutse basohokera muri hotel badafitiye amakuru na make byo ni Ibiki??Ko nta mubare w'inyenyeri hotel yiyitiriye iyo muyirekera abayizi Bazi service zaho mwe mukigira mu zindi z'inyenyeri zibakira uko mubishaka. Mwakwemeye ko ifoto ya hariya yibagiza byose
@oswaki Abantu bakora ibi bashobora kuba babikora ku bushake muzashakishe impamvu. Kuko ntawutazi ko impinduka za buri kanya zangiza. N'intama uzibwiye ngo munyure aha zatera intambwe uti Hoya munyure aha zatera Indi uti reka tunyure aha ziracanganyukirwa zikaba ibikange
@Annemwiza Kimwe mu Bintu biba bitegetswe kuba Stable bidahindagurika ku gihugu ni uburezi. Iyo bihindaguritse rero kiba Ari nk'igitero ku hazaza h'igihugu. Nk'ubu ndi kwibaza uko nazigamira umwana ngo azige aminuze n'akazi naba nkora ariko sinabimenya kuko ibintu bihindagurika buri kanya
@DiogeneExciters@sindaza Hanyuma se umuntu utabona ko 1,900 Ari 100 incuro 19 ni Inde Koko. Muri make 1,900 ni amajana cumi n'icyenda. Nta gukandagira ibitabo kuri aho