Ni mu masaha make, tukinjira mu Icyumweru cy'Icyunamo (7 - 13 Mata), n'iminsi ijana (7 Mata - 3 Nyakanga 2026) twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kuri iyi mpuzanzira https://t.co/tHnrwuwUGz, murahasanga inyoborabikorwa ijyanye n’ibikorwa bya #Kwibuka32.
"Turashimira Ubuyobozi bw’Amashuri Makuru na Kaminuza, ku ruhare rukomeye bagize mu gutera inkunga amatorero n’abasizi, kuborohereza mu ngendo, no kubafasha kubona ibikoresho byabafashije kwitabira neza aya marushanwa." - MoS @XandrineUmutoni#UmwimerereWacu
Umunyamabanga wa Leta @XandrineUmutoni yitabiriye ibirori byo gusoza Amarushanwa y’Imbyino Gakondo n’Ubusizi mu Mashuri Makuru na Kaminuza ku rwego rw’Igihugu. Ni amarushanwa yabereye muri Camp Kigali, ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2026.
#UmwimerereWacu
✅Ibihembo byihariye byatanzwe:
✭Umubyinnyi mwiza ni Cyuzuzo wa UR-Busogo;
✭Umuririmbyi mwiza ni Felix wa UR-Huye;
✭Intore yitwaye neza ni Bwimba wa RP-Gishari.
✭Uwitwaye neza ni Isimbi wa UR-Nyarugenge.
Buri umwe yahembwe 200,000 Frw. #UmwimerereWacu
Itorero Abadahigwa rya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) n'abasizi baryo baserutse mu buryo bwihariye ku mwanya wa gatatu; berekana umukino wagarutse ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka ari yo "Ubuhanzi, inkingi y'ubukungu burambye" #UmwimerereWacu
🛑Amarushanwa y'Imbyino Gakondo n'Ubusizi mu Mashuri Makuru na Kaminuza YAGARUTSE!
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24.01.2026 MoYA izatangiza aya marushanwa mu Ntara y'Iburasirazuba, muri UR_Nyagatare Campus.
Ntimuzacikwe muzaze dutaramane. #UmwimerereWacu