Ni umuganda wateguye na Minisiteri y'Urubyiruko kubufatanye n'izindi nzego z'urubyiruko mu rwego rwo gukomeza kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwitegura kwibuka Ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Urubyiruko rwasabwe Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
@YouthMusanze Uyu munsi bari Kumwe na @Rwandapolice ubuyobozi bwa @RwandaNorth@MusanzeDistrict bafashije Abaturage mu gukurikirana isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda mu gace ka Musanze -Kigali. Amagare yahagurutse kandi Abaturage banejejwe n'uburyo bw'Igare.
@RwandaYouthVol1 Muri @RwandaNorth mu Mujyi wa Musanze no mu nyengero zaho
Abaturage ni benshi Aho bitabiriye ku munsi wa 6 Tour du Rwanda 2026 ahari gukinwa Agace ka Rubavu - Musanze, kareshya n'ibilometero 84,1. Youth Volunteers bafatanyije na @Rwandapolice bakomeje gufasha.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze hirya no hino mu Gihugu gukora ibishoboka byose bagahuza urubyiruko n’amahirwe ahari kandi rukayabyaza amafaranga.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Gicumbi, ubwo yitabiraga Inama Mpuzabikorwa y'Urubyiruko rw'Abakorerabushake ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru.
Ati “Icyo twifuza ni uko buri Muyobozi w’Akarere amenya umubare n’ibyiciro by’urubyiruko atunze: abize, abatarize, abakeneye akazi mu buhinzi, mu bwubatsi, mu mishinga kugira ngo niba dufite abafatanyabikorwa tujye tumenya uko urubyiruko rwacu rugenda ruva mu bukene, rugira akazi. Ikindi ni uko amakuru yose y’amahirwe ahari agomba kugera ku rubyiruko aho batuye.” #RBAAmakuru
Biri kuba: Mu cyumba cy'Inama cy'Akarere hari kubera Inama Mpuzabikorwa y'Urubyiruko rw'Abakorerabushake ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru ku nsanganyamatsiko igira iti :"Umuturage ku Isonga: Dufatanye kurandura burundu ibibazo bibangamiye imibereho myiza."