Ni mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, siporo rusange yitabiriwe n’Umuyobozi wa @Gicumbi_Rwanda wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Madam UWERA Parfaite, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa @Byumbasector1 , Bwana Theoneste Ngezahumuremyi.
Abaturage bo mu kagari ka Kamushenyi mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, ntibumva impamvu umuturage yagerageje kwiyubakira inzu yahawe n'icyangombwa cyo kubaka, nyuma ubuyobozi bukayisambura, amabati ye agafungirwa mu kagari azizwa ko umugabo we yatutse umukuru w'umudugudu.
Ubuyobozi bw'umurenge wa Kisaro bwabwiye TV na Radio One ko icyemezo cyafashwe n'ubuyobozi bw'akagari kidakwiye bityo ko uwo muturage agomba gusubizwa amabati ye kugira ngo akomeze kubaka iyo nzu.@RIB_Rw
Gicumbi-Byumba: Abatuye mu mudugudu wa Ruyaga mu kagari ka Gacurabwenge, batunguwe n’umukobwa w’imyaka 14 ukekwaho kwiba ihene akayigurisha, aho uyu bamufashe akiregura avuga ko amadayimoni ari yo yamushutse gukora icyo gikorwa.@RIB_Rw@Rwandapolice
@GatsiboDistrict: Kuva ejo Abamotari baparitse Moto nyuma yo kubura Essance , kuko ntawe uri kwemererwa kurenza litiro 1 ku munsi. Mu karere kose, Essance iri kuboneka gusa #Kabarore kandi kuri Station zimwe na zimwe.
Src: Radio Ishingiro
@GatsiboDistrict : Kuva ejo Abamotari baparitse Moto nyuma yo kubura Essance , kuko ntawe uri kwemererwa kurenza litiro 1 ku munsi. Mu karere kose, Essance iri kuboneka gusa #Kabarore kandi kuri Station zimwe na zimwe. @RURA_RWANDA@PudenceR@RwandaEast
Src: Radio Ishingiro