Uyu munsi u Rwanda rurizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru.
Urizihizwa hirya no hino mu Tugari, naho ku rwego rw’igihugu wizihirizwe mu Murenge wa Rutunga muri @Gasabo_District.
Kuri uyu wa kabiri, Guverineri @gahundemaurice, ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Gakenke. Baraganira ku mihigo ya 2026–2027 n’imishinga y’iterambere, ari nako banafata ingamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo
Guverineri @gahundemaurice yavuze ko hakiri intambwe yo kuzamura ibipimo bikiri hasi mu guteza imbere umuryango muri @RwandaNorth. Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gufatanya na Leta guhindura imyumvire no guhana amakuru hagamijwe kubaka umuryango wishimye, ufite icyerekezo
Guverineri @gahundemaurice yibukije abitabiriye umuganda ko mu Kwezi k'Ukwakira hateganyijwe imvura nyinshi, bityo ko buri wese akwiye kwitegura hakiri kare: gusibura imiyoboro y’amazi, gufata amazi aturuka ku nyubako, kuzirika ibisenge neza no kuva mu manegeka ku gihe
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda, Umuvugizi wa RIB, @Murangira_BT, yagarutse ku mpinduka nziza zigaragara mu Banyarwanda nyuma yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’“ibyuma”. Yasabye buri wese gukomeza kugira uruhare mu kuzica burundu
Ibikorwa byo kubungabunga Umugezi wa Rwebeya ni byo byibanzweho mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Nzeri 2026, wakorewe mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze. Minisitiri @U_Consolee, Guverineri @gahundemaurice n’abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage muri ibi bikorwa.